Iri gerageza ryacyo ryakorewe ahitwa Boca Chica muri Leta ya Texas. Ryamaze iminota mike gihita kigaruka ku Isi.
Ni ikigendajuru gishobora kugurukana mu isanzure ibintu bipima toni 100, aho cyitezweho ko gishobora kuzifashishwa mu minsi iri imbere mu kohereza ibintu ku kwezi no kuri Mars.
SpaceX ya Elon Musk ni imwe muri sosiyete zigenga zahawe akazi ko gutangira gutegura ibikoresho byakwifashishwa mu kujyana ibintu kuri Mars, umwe mu mibumbe iri gukorwaho ubushakashatsi ubutitsa bugamije kureba uko abantu bashobora kuwuturaho.
Iki kigendajuru cyatumbagiye kigera mu kirere ahantu hari ubutumburuke bwa kilometero 12,496. Abahanga batangaje ko byari byitezwe ko nyuma yo kuva mu kirere, iki kigendajuru kiza gusandara.
Iki kigendajuru cyareshyaga na metero 50 z’uburebure, Musk yatangaje ko yishimiye uburyo igerageza ryagenze, ko ryarenze ibyo we n’itsinda rye bari biteze.
Yanditse ubundi butumwa ku rukuta rwe rwa Twitter agaragaza intego ye yo kugera kuri Mars, agira ati “Mars turaje”.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!