Instagram ishobora guca kuri Twitter mu kuba isoko y’amakuru

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 17 Kamena 2020 saa 02:39
Yasuwe :
0 0

Urubuga nkoranyambaga rwa Instagram rwitezweho guca kuri Twitter mu kuba isoko y’amakuru ku bakoresha imbuga nkoranyambaga, nk’uko byasohowe muri Raporo Reuters Institute Digital News.

Iyo raporo ivuga ko mu mwaka utaha wa 2021, Instagram izaba iri ku mwanya wa mbere mu kuba urubuga nkoranyambaga rushakirwaho amakuru cyane ku isi.

Urwo rubuga rwazanye uburyo bwinshi butuma abarukoresha barutindaho, nk’uburyo usangiza abandi inkuru shya (stories) na IGTV ituma abantu bashobora gusangira amashusho maremare kurusha uko byari bisanzwe.

Raporo yerekanye ko kuri ubu, 11 % by’abakoresha Instagram baba bagiye gushakaho amakuru mu gihe ababigenza gutyo kuri Twitter ari 12 %.

Bagaragaza ko bibiri bya gatatu by’abantu bakoresha telefone bashaka amakuru bayakura ku mbuga nkoranyambaga, ari nabyo bitanga icyizere ko umubare wabo uzagenda wiyongera.

Nko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu bantu bari hagati y’imyaka 18 na 24, abagera kuri 26 % muri Mata uyu mwaka bifashishije Instagram bashaka amakuru kuri Coronavirus. Ni mu gihe abashatse amakuru mu gihe nk’icyo bifashishije Snapchat ari 14 % naho TikTok ni 11 %.

Mu bakoreweho isuzuma, 26 % bavuze ko bizera amakuru kuri coronavirus bakura kuri Facebook na Twitter.

Ibigo bikomeye bifite imbuga nkoranyambaga byakajije uburyo bwo kugenzura amakuru abitangazwaho hagamijwe kugabanya ibihuha no gutuma ababishakaho amakuru barushaho kubyizera.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .