Itariki yo guhagarika TikTok muri Amerika ishobora kugera hataraboneka uyigura

Yanditswe na IGIHE
Kuya 10 Nzeri 2020 saa 05:30
Yasuwe :
0 0

ByteDance Ltd sosiyete yo mu Bushinwa ari nayo ifite urubuga nkoranyambaga rwifashisha amashusho rwa TikTok, igihe yahawe cyo kuba yamaze kubona ugura ibikorwa byayo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishobora kuyigereraho itaramubona kubera amabwiriza yashyizweho na Leta y’u Bushinwa.

Mu kwezi gushize nibwo ByteDance Ltd yahawe kuba yamaze kugurisha cyangwa guhagarika ibikorwa byayo muri Amerika, nyuma yo gushinjwa na Perezida Donald Trump kuba intasi y’u Bushinwa.

Tariki 20 Nzeri 2020 niyo tariki bahawe yo kuba bamaze kugurisha ishami rya TikTok muri Amerika cyangwa bahagaritse ibikorwa byabo muri icyo gihugu.

Aljazeera yatangaje ko iyo tariki ishobora kugera hataraboneka uyigura kubera amabwiriza u Bushinwa bwashyizeho asaba ByteDance Ltd kubanza kuyizanira abashaka kugura ibyo bikorwa, hagasuzumwa amafaranga azatangwa n’ikoranabuhanga rigize TikTok rizahabwa uzayigura muri Amerika.

Urwo rugendo rwo kubanza kubyereka u Bushinwa ngo rushobora gufata igihe kirekire ku buryo itariki ByteDance Ltd yashyiriweho yarenga.

Ibigo byo muri Amerika birimo Microsoft Corp na Oracle Corp byamaze kugaragaza ko bishaka kwegukana ishami rya TikTok muri icyo gihugu.

Ibyo bigo bishaka kugura TikTok byasabye ByteDance Ltd kuvugana na Leta y’u Bushinwa kugira ngo bamenye neza ibyo ikeneye, dore ko ngo hari bumwe mu bwenge bw’ubukorano, (AI) Artificial Intelligence, TikTok ikoresha Leta y’u Bushinwa itifuza ko buherezwa ikindi kigo cy’abanyamahanga.

Nubwo ByteDance ifite ububasha bwo kuba yagurisha ishami rya TikTok muri Amerika, inemerewe kubireka urwo rubuga rugakumirwa muri Amerika mu gihe yaba ibona itazabasha kubahiriza ibyo isabwa na Amerika, ibisabwa n’u Bushinwa ndetse n’ibyo abashaka kuyigura bifuza.

Igihe Amerika yatanze cyo kuba TikTok yavuye muri icyo gihugu gishobora kurenga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .