Samsung Galaxy Fold ikunjwa, yatangiye kugurishwa kuri miliyoni hafi ebyiri

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 24 Nzeri 2019 saa 03:35
Yasuwe :
0 0

Ku isoko ry’ibikoresho by’ikoranabuhanga hatangiye gusesekara telefoni za Samsung Galaxy Fold zifite umwihariko wo kwikunja, aho igiciro cyazo kiri hafi kuri miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda.

Muri Gashyantare uyu mwaka mu Mujyi wa San Francisco muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nibwo Samsung yamuritse Galaxy Fold, Galaxy S10 na S10 Plus; ebyiri za nyuma zaje guhangana ku isoko n’ubwoko bwa iPhone X zashyizwe hanze na Apple umwaka ushize.

Galaxy Fold ni telefoni ishobora gukunjwa nk’uko umuntu abumba igitabo cyangwa se akibumbura.

Iyi telefoni ni yo ya mbere ya Android igiye ku isoko ifite RAM nini kuko ari GB12 mu gihe ishobora kubika ibintu bingana na GB 512. Ntabwo ijyamo memory card nkuko nyinshi muri telefoni biba bikunze kumera.

Ishobora gufunguzwa igikumwe ariko yo aho ufungurira hari ku ruhande aho kuba imbere.

Ifite umwihariko kandi w’uko ikoresha camera esheshatu zishobora gufata amafoto meza. Buri imwe ifite umumaro wayo n’ubushobozi butandukanye n’indi uhereye ku ifite megapixel umunani, ifite icumi, n’iya 24 kugera ku ifite eshanu yagenewe amafoto ashobora gukoreshwa kuri Instagram.

Iyi telefoni kandi ifite ubushobozi bwo kubika umuriro igihe kirekire kuko yo ubwayo ikoranywe batiri ebyiri.

Iyi telefoni iratangira kugurishwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuri uyu wa Gatanu aho sosiyete z’itumanaho nka AT&T yatangaje ko izajya igura amadolari 2000 ya Amerika, ni ukuvuga asaga miliyoni n’ibihumbi 800 Frw.

Muri Koreya y’Epfo iyi telefoni yatangiye gucuruzwa ku wa 06 Nzeri mu gihe mu Bufaransa, u Budage n’u Bwongereza ho ari ku wa 18 Nzeri.

Mu Bwongereza n’u Budage, izagurishijwe zifite ubushobozi bwo kwakira internet yihuta ya 5G mu gihe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ho bidakunda.

Reba uko byari byifashe izi telefoni zamurikwaga

Mu gihe Fold itabumbuwe, iba ireshya na cm 11.684
Fold izajya ku isoko igura hafi miliyoni ebyiri mu mafaranga y'u Rwanda. Mu gihe umuntu ayibumbuye, izaba ipima cm 18.542
Galaxy Fold ifite ubushobozi bwo kuba umuntu uri kuyikoresha ashobora gufungura porogaramu eshatu icyarimwe kandi zose zigakora neza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .