TECNO Mobile yatangije ikoranabuhanga ridasanzwe rizifashishwa mu gutunganya amafoto

Yanditswe na IGIHE
Kuya 28 Nzeri 2020 saa 06:49
Yasuwe :
0 0

Ikigo TRANSSION Holdings kibarizwamo na Sosiyete zirimo TECNO Mobile; cyatangije uburyo bwa ‘Mobile Device Computing Photography System Reference Architecture’ buzajya bwifashishwa mu kunoza amafoto muri telefoni zigendanwa.

Iri koranabuhanga rishya rinaherutse kwemezwa mu nama mpuzamahanga y’itumanaho (ITU-T SG16) yabaye kuva ku wa 22 Kamena kugeza ku wa 3 Nyakanga 2020.

Iri koranabuhanga rizifashishwa muri telefoni za sosiyete zishamikiye kuri TRANSSION Holdings, ku isonga zirimo Tecno Mobile ikoreshwa na benshi muri iki gihe.

Mobile Device Computing Photography System Reference Architecture ifite ubushobozi bwo kongerera ubwiza amafoto, urumuri, kubara amafoto no kuyatunganya n’ibindi; ndetse ifite ikoranabuhanga rihuzwa na internet.

Biteganyijwe ko telefoni za Tecno za Camon zigiye kujya hanze zizashyirwamo iri koranabuhanga.

Mu minsi ishize TECNO Mobile yabonye igihembo muri Look In Person [LIP] International Competition cyatangiwe mu nama ya Computer Vision and Pattern Recognition [CVPR] 2020.

CVPR ni imwe mu nama mpuzamahanga zikomeye ku Isi yose mu bijyanye na mudasobwa n’ibindi bikoresho byerekeye ikoranabuhanga. Irushanwa riberamo rya LIP ryabaga ku nshuro ya kane yikurikiranya.

Abagize akanama nkemurampaka baba baturutse muri za kaminuza zo mu bihugu bitandukanye nka Carnegie Mellon University, Berkeley, National University of Singapore n’izindi nyinshi.

Iri rushanwa rihuriramo ibigo bikomeye mu gukora telefoni zigezweho n’abandi bitabira barimo abanyeshuri b’intyoza mu ikoranabuhanga baba baturutse muri kaminuza zikomeye ku Isi nka Chinese Academy of Sciences, Taiwan Jiaotong University, ETH Zurich n’izindi.

TECNO ni izina rimaze kumenyekana cyane muri Afurika, ku buryo hari aho ushobora kugera wavuga telefoni igendanwa, akaba ariryo rihita riza mu ntekerezo za benshi.

Telefoni za TECNO zikorerwa mu Bushinwa n’uruganda Transsion, runakora izindi zizwi zirimo Itel na Infinix.

TECNO Mobile yatangije ikoranabuhanga ridasanzwe rizifashishwa mu gutunganya amafoto mu buryo bugezweho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .