Twitter yasibye konti zisaga 170 000 zakoreshwaga mu icengezamatarwa ry’u Bushinwa, u Burusiya na Turikiya

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 12 Kamena 2020 saa 11:20
Yasuwe :
0 0

Sosiyete ya Twitter yatangaje ko yamaze gusiba konti zisaga ibihumbi 170 zakwirakwizaga ubutumwa bukubiyemo amatwara y’u Bushinwa, Turikiya n’u Burusiya.

Hari konti 23,750 zasibwe zakoreshwaga cyane muri ubwo buryo n’izindi 150 000 zafashaga mu kugeza ubwo butumwa kuri benshi.

Twitter yatangaje ko muri konti zasibwe, izifite aho zihuriye n’icengezamatwara ry’u Burusiya zigeze ku gihumbi mu gihe iza Turikiya zigera ku 7340.

Ibyari biri kuri izo konti byasibwe ariko bishyirwa mu bubiko bwa Twitter ku buryo byakwifashishwa mu bushakashatsi.

Umwaka ushize, Twitter nabwo yavumbuye konti z’u Bushinwa zakoreshwaga mu icengezwamatwara ubwo habaga imyigaragambyo muri Hong Kong.Twitter yatangaje ko uburyo bakoresheje bavumbura izo konti umwaka ushize aribwo bwakoreshejwe no muri iki gihe.

Konti zasibwe, Twitter ivuga ko zakwirakwizaga icengezamatwara rishimagiza ibyo u Bushinwa buri gukora muri Hong Kong, ibitekerezo by’u Bushinwa kuri Coronavirus no kuri Taiwan.

Ubusanzwe ibyandikwa ku mbuga nkoranyambaga zirimo Twitter, YouTube na Facebook biragenzurwa cyane mu Bushinwa.

Twitter yatangaje ko konti zasibwe zijyanye na Turikiya ari izabaga zigamije kugaragaza neza isura ya Perezida Recep Tayyip Erdogan mu gihe iz’u Burusiya zasibwe ari izabaga zigamije gucengeza imyumvire n’ingengabitekerezo y’ishyaka riri ku butegetsi muri icyo gihugu no kwibasira abatavuga rumwe na Leta.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .