Twitter yatangiye igerageza ku buryo bushya bwo gutangaza ikintu hifashishijwe amajwi

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 18 Kamena 2020 saa 10:47
Yasuwe :
0 0

Urubuga nkoranyambaga rwa Twitter rwatangiye kugerageza uburyo bushya uretse kuba abantu basangiza abandi amagambo n’amafoto muri tweet, noneho bashobora gushyiraho ijwi ryabo. Ni uburyo bwatangiranye ariko n’abakoresha Twitter kuri iOS.

Ubuyobozi bw’uru rubuga, kuri uyu wa Gatatu bwatangaje ko rimwe na rimwe iyo umuntu ashaka kugira icyo atangaza kuri Twitter hari ubwo inyuguti 280 zishobora kuba zidahagije, uburyohe bw’ikiganiro bugatakarira mu gusoma no gusemura ikivugwa.

Bukomeza buti "Rero guhera uyu munsi turimo kugerageza uburyo bushya buzatuma umuntu ashobora gukora byinshi igihe yifashisha Twitter – ugakoresha ijwi ryawe.”

Inzira izajya ikoreshwa mu gutangaza tweet ukoresheje ijwi ntaho itaniye no gukoresha amagambo. Bizajya bisaba kujya ahandikwa, ukabona akantu gashya kongewemo gafite ishusho y’imirongo igaragaza amajwi. Ukanzeho hahita haza ifoto ukoresha kuri twitter n’ahantu ho gufatira amajwi ahagana hasi, ukahakanda ugatangira gufata ijwi ushaka gutangaza.

Muri ubu buryo bushya, ubutumwa utangaza mu buryo bw’amajwi buba bufite amasegonda atarenga 140, ni ukuvuga iminota ibiri n’amasegonda makumyabiri.

Umuntu ashobora gukomeza kuvuga, ku buryo iyo amasegonda yagenwe arangiye bitifunga, ahubwo hirema urukurikirane rw’amajwi rimwe munsi y’irindi (thread) hakurikijwe uburebure ntarengwa bwashyizweho, bigakora tweets zitarenga 25.

Iyo usoje ukanda ahanditse “Done”, ubundi bakagusubiza aho watangiriye handitse “Tweet”, ugasangiza abagukurikira ibitekerezo ariko noneho wifashishijwe amajwi.

Twiter yakomeje iti "Abantu bazabona ubutumwa bwawe aho barebera ibyo abandi batangaje (tweets). Igihe ushaka kubwumva, ukanda mu ifoto."

Ni uburyo bwatangiye kwifashishwa ku bakoresha iPhone kuko zubakiye kuri porogaramu ya iOS. Ijwi rifungukira ahagana hasi, ugakomeza kuryumva n’igihe waba urimo gusoma ibindi byatangajwe kuri Twitter cyangwa igihe unavuye muri iyi application ya Twitter kuri iOS ukaba ugiye mu bindi, kereka urihagaritse.

Twitter yakomeje iti "Gukora Tweets zo mu majwi biraza kugaragara ku bantu bake bakoresha Twitter kuri iOS mu ntangiriro, ariko mu byumweru biri imbere buri wese ukoreha iOS azaba ashobora gutangaza ubutumwa binyuze mu ijwi. Buri wese azaba ashobora kubwumva no gusubiza.”

Kuri iyi nshuro ariko bizaba bishoboka gusa gukoresha ijwi nka tweet, ntabwo birashoboka ko ukoresha ijwi mu gusubiza ku byo undi yatangaje (reply) cyangwa kubisakaza wongeyeho igitekerezo cyawe (Retweet with Comment).

Ubuyobozi bwa Twitter buvuga ko hari ibintu umuntu atabasha kuvuga cyangwa gusobanura akoresheje amagambo yanditse, ku buryo yizera ko kwifashisha amajwi bizatuma abantu barushaho gusabana.

Ni uburyo buzafasha cyane nk’abakeneye kubara inkuru zabo, abanyamakuru bashaka gutangaza inkuru zishyushye cyangwa umuntu uwo ari we wese ubonye icyo akeneye kubwira abandi mu buryo bw’amajwi .

Ubusanzwe tweet yakorwaga mu buryo bwo kwandika
Harimo kugeragezwa uburyo bushya bwo gukoresha amajwi mu gukora Tweet
Ijwi iyo uryumva rifungukira ahagana hasi, ugakomeza gukora ibindi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .