00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bushinwa: Hakozwe ikoranabuhanga rishobora gusimbura abashinjacyaha

Yanditswe na Rosine Ingabire
Kuya 2 Mutarama 2022 saa 07:14
Yasuwe :

Mu Ntara ya Shanghai Pudong mu Bushinwa hatangiye kugeragezwa ikoranabuhanga rifite ubushobozi bwo gusesengura ibimenyetso bigize icyaha, igatanga umwanzuro w’uko ibona ibintu.

Iri koranabuhanga rikoresha ubwenge bw’ubukorano (artificial intelligence, AI), ikinyamakuru South China Morning Post cyatangaje ko rifite ubushobozi bwo gusesengura icyaha rigakusanya ibimenyetso bifite aho bihuriye kandi ribikora neza ku kigero cya 97 %.

Byatangiye kugeragerezwa mu Bushinjacyaha bwo mu Ntara ya Shanghai Pudong. Byitezwe ko iri koranabuhanga rizagabanya akazi kenshi abashinjacyaha bajyaga bagira, ahubwo bagashyira imbaraga mu bindi nkuko byatangajwe na Professor Shi Yong uyoboye ubushakashatsi.

Yagize ati “Iri koranabuhanga rishobora kuzasimbura akazi k’abashinjacyaha kajyanye no gufata umwanzuro ku kigero runaka.”

Si ubwa mbere ikoranabuhanga mu gusesengura ibimenyetso by’ibyaha ritangiye kugeragezwa mu butabera ndetse guhera mu 2016 abo mu Bushinwa batangiye kurikoresha.

Iryo koranabuhanga rishobora gusesengura ibimenyetso byakusanyijwe, uko umuntu yatawe muri yombi, ingaruka ukekwaho icyaha ashobora kugira kuri sosiyete n’ibindi.

Nubwo iri koranabuhanga ryari rihari, nta ruhare rigira mu gufata ibyemezo byo kuba umuntu runaka yagezwa mu butabera cyangwa se mu kugaragaza ibihano runaka umuntu ashobora guhabwa hashingiwe ku byaha yakoze. Iki ni cyo iri koranabuhanga rishya rizaza gukemura.

Uko bizajya bikorwa ni ugufata ibimenyetso byose byafashwe byaba amafoto, inyandikomvugo zafashwe n’ibindi, imashini zikabisesengura zigahuza n’amategeko zigafata umwanzuro w’icyakorwa.

Icyakora hari abanyamategeko batangiye kunenga iri koranabuhanga, hibazwa ikizaba mu gihe habayeho kwibeshya n’uzabibazwa.

Ikoranabuhanga riri kugeragezwa ryitezweho koroshya akazi k'abashinjacyaha

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .