Hatangijwe ikoranabuhanga rifasha abafite uburwayi bwo mu mutwe kwivuza batavuye aho bari

Yanditswe na IGIHE
Kuya 26 Ukwakira 2020 saa 03:32
Yasuwe :
0 0

Mu 2019 Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, cyatangaje ko mu Rwanda abarenga ibihumbi 200 bafite uburwayi bwo mu mutwe batewe n’ibiyobyabwenge, uretse abo hari n’undi mubare munini w’Abanyarwanda babana n’ubu burwayi batewe n’impamvu zitandukanye zirimo n’izishingiye ku mateka y’igihugu.

Ubushakashatsi bwakozwe na RBC mu 2018 bwerekanye ko umubare w’Abanyarwanda bafite uburwayi bwo mu mutwe uri hejuru, aho nk’indwara y’agahinda gakabije (depression) yari ifitwe n’abanyrwanda 12%.

Iyi mibare yerekanaga ko abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi bangana na 30% bafite ubwarwayi bw’agahinda gakabije.

Kimwe na Kaneza (yahinduriwe izina kubera impamvu z’umutekano we), abafite ubu burwayi bwo mu mutwe baracyagorwa no kubona ubuvuzi bukwiye ndetse bamwe bafite n’ipfunwe ryo kwerura ngo bavuge ikibazo bafite.

Mu kiganiro Kaneza yagiranye na The NewTimes, yavuze ko yahuye n’uburwayi bwo mu mutwe igihe se yakatirwaga gufungwa burundu. Ati “Mu 1996 ubwo Data yakatirwaga igifungo cya burundu, byabaye intangiriro y’ubuzima bwa gipfubyi bwaje no kuba imbarutse y’ihungabana.”

Ubwo se wa Kaneza yafungwaga, yari umwana w’umuhungu w’imyaka 14. Kuba Kaneza yari imfura iwabo mu bana batandatu byatumye afata inshingano za kibyeyi kuri barumuna be akiri muto. Iki gitutu cy’inshingano n’imyaka y’ubugimbi byatumye atangira kwiyahuza inzoga nazo zirushaho kumutera ibibazo mu bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe.

Nyuma y’imyaka myinshi abana n’ibi bibazo by’ibihungabana n’agahinda gakabije,ubu kaneza umaze kuzuza imyaka 38 yatangiye kwitabwaho n’inzobere mu bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga.

Nubwo kuri ubu akurikiranwa hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga mu 2005 Kaneza yabanje kujya mu bitaro by’abafite uburwayi bwo mu mutwe. Avuga ko buri myaka itatu nibura yongeraga kwisanga muri ibi bibazo by’ihungabana gusa akemeza ko kuva muri 2019 ubwo yatangiraga ubu buryo bw’ikoranabuhanga ko byahindutse.

Kaneza avuga ko ubu buryo bw’ikoranabuhanga bufite umwihariko. Ati “Kubera ko tuvugana (muganga) hakoreshejwe amashusho, arandeba mu maso akambaza impamvu mbabaye cyangwa ndakaye, nanjye nkamubwira ahari ikibazo.”

Uyu munsi binyuze mu kigo gitanga ubu buvuzi bwo mu mutwe bwifashisha ikoranabuhanga kizwi nka Bluedragonfly tele-health Centre, Kaneza yabashije guhinduka areka kuba umusinzi n’umunyamahane avamo umusore ukomeye mu gutunganya ibya filimi n’umuhanzi ukunzwe na benshi.

Bluedragonfly Centre ni ikigo gitangaza ubuvuzi ku burwayi bwo mu mutwe hifashishijwe ikoranabuhanga aho umurwayi abasha kubonana n’inzobere muri ubu buvuzi bw’indwara zo mu mutwe zo mu bitaro bya Ndera Neuropsychiatric, Marie Jeanne Afrika Psychotherapist Hospital na Icyizere Psychotherapeutic Centre bitabaye ngombwa ko ajyayo.

Ubu buryo bw’ikoranabuhanga bufasha cyane kandi abajyaga bagira ipfunwe ryo kujya kwivuza uburwayi bwo mu mutwe ku bitaro bitandukanye.

Muri ubu buryo bw’ubuvuzi umurwayi asabwa kwiyandikisha binyuze kuri www.bluedragonflycenter.com ubundi akabona urutonde rw’inzobere mu buvuzi bwo mu mutwe agahitamo uwo baganira binyuze kuri WhatsApp.

Umuyobozi wa Bluedragonfly, Gabriella Afrika, yavuze ko ubwo yatangizaga iki kigo mu 2016 yari afite intego y’uko ubuvuzi bw’indwara zo mu mutwe bwagera ku banyarwanda benshi kandi abantu bakarushaho gufunguka ku bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe.

Yagize ati “Hari uburyo bwinshi umuntu ashobora kwicamo igihugu cyangwa abantu, bumwe muri ubwo ni ugukoresha intwaro ubwa kabiri ni ugutandukanya imiryango binyuze muri gatanya, kutabasha kuvuga uko buri umwe yiyumva, kuganira no gukemura ikibazo gihari.”

Gabriella Afrika yakomeje avuga ko u Rwanda rwavuye ahantu hakomeye ko ariko nihatagira igikorwa mu kwita ku buzima bwo mu mutwe ahazaza hari mu kaga.

Ati “Abana bazavuka mu minsi iri imbere bari mu bibazo bikomeye mu gihe ibibazo mu bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe bidakemuwe, ni inshingano zacu gufata ubuzima bwo mu mutwe nk’ingenzi iyi ni nayo mpamvu Bluedragonfly Telehealth centre yashinzwe.”

Uretse kuba iki kigo gifasha abafite uburwayi bwo mu mutwe kubona ubuvuzi mu buryo bworoshye, kinorohereza ibisanzwe bikora mu kutagira umubare w’abarwayi barenze ubushobozi bwabyo kuko abakigana babasha gusuzumwa, bakagirwa inama bakandikirwa n’imiti bitabaye ngombwa ko babonana na muganga amaso ku maso.

Uretse ubu buryo bw’ikoranabuhanga bukoresha internet, Bluedragonfly ifite n’umurongo wa telefone (5757) aho abafite ikibazo cy’uburwayi bashobora guhamagara nabwo bakabasha kuvugana na muganga ubitaho igihe icyo aricyo cyose.

Umwe mu baganga bakorana na Bluedragonfly, Marie Jeanne Afrika, yavuze ko ubu buryo ari bwiza kuko hari abarwayi baterwa ipfunwe no kubonana na muganga amaso ku maso.

Ati “Hari abantu bumva batewe isoni no kubonana n’abajyanama kubera ahanini umuco wacu, ubu abantu barahamagara kubera ko nta muntu uba ubareba bakavuga icyo bumva kibabangamiye.”

Uretse ubu buvuzi bwo mu mutwe igihe abantu bagannye uru rubuga rw’ikoranabuhanga bashobora no kuhasanga ikiganiro kizwi nka “The Mind” gifasha abantu gufunguka bakaganira ku buzima bwo mu mutwe ndetse n’ibindi bibazo byo mu buzima bwa buri munsi nka gatanya,ibiyobyabwenge n’ubukirisitu.

Kugeza ubu kandi uru rubuga ruri kuvugururwa kugira ngo ruzashyirwemo uburyo bwo kugeza imiti ku murwayi iwe mu rugo. Uruvuguruye rukazatangira gukora mu mpera za Ukwakira.

Binyuze kuri uru rubuga umurwayi abonana n'inzobere mu buvuzi bw'indwara zo mu mutwe zitandukanye
Umurwayi avugana na muganga binyuze mu buryo bw'amashusho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .