00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuburo ku bishyura bakoresheje “Visa cards”

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 31 Ukuboza 2021 saa 04:52
Yasuwe :

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwasabye Abaturarwanda kugira amakenga mu gihe bishyura bakoresheje amakarita ya banki (visa cards) bakanagerageza kuyabika ahizewe hirindwa ko konti zabo zakurwaho amafaranga n’abajura.

Ni nyuma y’uko uru rwego rumaze igihe rwakira ibirego by’abakoresha amakarita ya banki bishyura barugaragarije ko babona amafaranga ava kuri konti zabo nta ruhare babigizemo.

Ubusanzwe umuntu ukoresha ikarita abikuza amafaranga ku mashini za ATM cyangwa yishyura serivisi n’ibicuruzwa ku mashini ntoya zizwi nka “POS” abazwa umubare w’ibanga.

Gusa iyo agiye guhahira kuri internet (online shopping) ntabazwa umubare w’ibanga kugira ngo amafaranga ave kuri konti ye, ahubwo abazwa code igizwe n’ibimenyetso 16 iba iri ku ikarita ya banki.

RIB yatangaje ko iperereza ry’ibanze ku birego yakiriye ryerekanye ko hari bamwe mu bashinzwe kwishyuza abakiliya mu mahoteli na za restaurant bakoresheje imashini za POS biba izo codes abakiliya batabizi.

Nyuma y’aho bazikoresha bahahira kuri murandasi, ba nyiri amakarita bakabona bohererezwa ubutumwa bugufi ko kuri konti zabo hakuweho amafaranga nyamara batazi uko yahavuye n’icyo yakoreshejwe cyangwa uwayahakuye.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry avuga ko abishyuza abakiriya serivisi babasanga aho baba bari bakabasaba kwishyura, iyo umukiriya akoresha ikarita ya banki mu kwishyura arayitanga uwishyuza akajya kuvanaho amafaranga umukiriya atamureba.

“Muri uku kuyitwara nibwo uwishyuza afotora imibare igaragara ku ikarita imbere n’inyuma, yarangiza ikarita akayisubiza nyirayo. Hanyuma uwibye iyi mibare (uwishyuzaga) akajya ayikoresha mu kugura ibikoresho bitandukanye kuri murandasi (online shopping). Nyirayo akajya abona ubutumwa bugufi kuri telefoni ko amafaranga ava kuri konti ye ya banki atabigizemo uruhare.”

Umuvugizi wa RIB, yakomeje abwira IGIHE ko uwo muburo watanzwe kugira ngo habeho amakenga bityo ibyaha nk’ibyo bikumirwe.

Yagize ati “Birashyigikira gahunda ya Leta yo gushishikariza abantu kutagendana amafaranga mu ntoki, aho basabwa kwishyura bakoresheje ikoranabuhanga batekanye.”

Yasoje asaba abantu bose bashobora kuba barahuye n’ibibazo nk’ibyo byo kubona amafaranga ava kuri konti zabo ntibasobanukirwe uko byagenze ko bakwegera Sitasiyo ya RIB ibegereye bagatanga ikirego.

RIB yibukije ko abafite amakarita bakwiye kuyabika neza, bishyurira serivisi ahatekanye ku buryo ntawe ubarebera umubare w’ibanga cyangwa izo codes ziba ku ikarita ngo bibe byamuha icyuho cyo kubiba.

Abayobozi b’amahoteli na za restaurants, utubari n’ahandi hose hatangirwa serivisi basabwe gushyiraho ingamba zikumira ibyaha nk’ibyo.

Banki zitanga amakarita na zo zagiriwe inama yo gushyiraho ingamba zikumira ubwo bujura hatangwa nka code ibazwa nyiri ikarita mbere yo kwemererwa gukuraho amafaranga cyangwa ubundi buryo yakoresha bwihariye.

Abagambiriye kwijandika muri ibyo byaha cyangwa kubigiramo uruhare nabo babwiwe ko agapfa kaburiwe ari impongo.

Iyi code y'ibimenyetso 16 ni yo ikoreshwa bahahira kuri internet. Nukuvuga ngo iyo umuntu afite code nk'iyi y'ikarita yawe ashobora kuyihahiraho utabizi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .