Ibuye rinini riranyura hafi y’Isi

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 24 Nzeri 2020 saa 09:32
Yasuwe :
0 0

Ibuye rinini ryavumbuwe mu 2018 rigahabwa izina rya 2020SW, kuri uyu wa Kane riraza kunyura mu nkengero z’Isi nk’uko byatangajwe n’Ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe iby’Isanzure, NASA.

Iri buye bivugwa ko nta kintu na kimwe riri buze kwangiza kuri uyu mubumbe dutuye. Riranyura hafi y’Isi mu bilometero ibihumbi 22 munsi neza y’uyu mubumbe dutuye. Abahanga mu by’isanzure batangaje ko saa 13:12 aribwo riza kunyura hafi y’Isi.

NASA yatangaje ko iri buye rifite uburebure bwa metero ziri hagati y’eshanu n’icumi. Byitezwe ko mu 2041 aribwo bishoboka ko hafi y’Isi hazongera guca amabuye nk’aya.

Ibuye rigiye kunyura hafi y'Isi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .