Uburyo wakongera ibirungo mu mashusho yawe igihe uri gukoresha “Zoom”

Yanditswe na Uwimana Abraham
Kuya 8 Ukwakira 2020 saa 09:12
Yasuwe :
0 0

Kuva Isi yose yakwibasirwa na Coronavirus hagakazwa ingamba zo kuyirinda, zirimo guma mu rugo yabaye igihe kinini ndetse no kubuza abantu benshi guhurira ahantu hamwe, byatumye uburyo bw’imikorere ihinduka, himakazwa cyane ikoranabuhanga mu kazi ka buri munsi.

Inama nyinshi zabaga hifashishijwe ikoranabuhanga ndetse n’ubu zimwe na zimwe nibwo buryo zikibamo.

Urubuga rwa “Zoom” ruberaho inama abantu barebana kuri videwo, abenshi barumenye bitewe n’ibi bihe by’icyorezo.

Inama nyinshi z’ibigo byaba ibya Leta cyangwa iby’abikorera byose byayobotse uru rubuga, amadini na yo ntiyatanzwe igihe insengero zari zifunze.

Gusa usanga abenshi hari ibyo bataruziho kandi byarushaho kubafasha kuryoherwa no kurukoresha. Kimwe benshi bashobora kuba batazi ko Zoom ikora, ni nko guhindura uko inyuma yawe hasa (background) ukaba wakigaragaza usa n’aho uri ahandi.

Kuri ubu kandi Zoom yashyizeho utundi turingushyo tuzafasha mu kuryoshya uku guhamagaraga abantu barebana, ari two bise “video filters” ishobora gutuma umuntu yishyiraho utundi tumenyetso nk’ibi bisanzwe bimenyerewe kuri Snapchat.

Hari amahitamo agera kuri 55 y’utumenyetso wagenda wiyongera ku isura tukarushaho kuryoshya uko ugaragara, ushobora kwiyambika ikintu mu mutwe, wakwishyiraho ubwanwa, wahindura amabara, wakwishyiraho uturabo n’ibindi byinshi.

Uburyo umuntu uri gukoresha zoom abonamo utu turingushyo, ubwa mbere ni ukujya muri “settings” uyisanga hejuru ku ruhande rw’iburyo, ubundi ugakanda ahanditse “backgrounds and filters.”

Icyo gihe hazahita hafunguka ahandi baguhe amahitamo abiri, “virtual backgrounds” na “video filters”, uzahita ukanda aha kabiri handitse “video filters”, ubundi bahita baguha amahitamo menshi y’utumenyetso wakoresha ugahitamo utukunyuze.

Ubundi buryo ni igihe watangiye kuvugana n’abantu kuri videwo, ubona ahegeranye n’ahakupirwa, handitse “choose video filter”, iyo uhakanze uhita n’ubundi wisanga ha handi uhitiramo utumenyetso ushaka gukoresha ubundi ukhitiramo.

Uretse kandi utu turingushyo wiyongeraho tugahindura uko ugaragara, hari n’utundi wakoresha duhindura urumuri, cyangwa tukaba twahindura amabara ya videwo, ikaba umukara n’umweru gusa, hari kandi izagufasha guhindura uko “screen” igaragaza ibintu n’izindi.

Hari uburyo wongera uturingushyo muri videwo ya zoom bikarushaho kukuryohera
Ushobora guhindura uko ugaragara cyangwa aho uri byose wifashishije filters

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .