Ambasade y’u Bufaransa mu mikoranire na FERWACY ku iterambere ry’umukino w’amagare mu bagore

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 18 Ukwakira 2020 saa 10:54
Yasuwe :
0 0

Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY) riri mu biganiro na Ambasade y’u Bufaransa kugira ngo izarifashe guteza imbere uyu mukino mu cyiciro cy’abagore.

Mu banyamuryango 11 ba FERWACY, batatu gusa nibo bafite amakipe y’abakobwa, ariko babiri muri abo ni bo bafite ay’ibyiciro byombi.

FERWACY iherutse gusura amakipe yose hagamijwe kureba imibereho yayo n’ibibazo afite.

Umuyobozi w’iri Shyirahamwe, Murenzi Abdallah, avuga ko mu bibazo basanganye amakipe harimo iby’ubushobozi, bityo bari gushaka uburyo bayafasha kuzamura urwego haherewe ku kubona ibikoresho birimo amagare agezweho.

Yakomeje avuga ko ku bijyanye n’iterambere ry’umukino w’amagare mu bagore, bari kuganira na Ambasade y’u Bufaransa kugira ngo izabafashe guteza imbere iki cyiciro.

Ati “Turimo turaganira na Ambasade y’Abafaransa, hari ibyo bashaka kudufashamo birimo amahugurwa yihariye y’iterambere ry’umukino w’amagare, ku buryo twumva nacyo ari icyiciro tugiye gushyiramo imbaraga.”

“Hari n’ibyo turi kuganira na Komite Olempike ku buryo na bo badufasha kuzamura urwego rw’umukino w’amagare mu bagore. Icyo twumva tuzashyiramo imbaraga ni ukugira ngo byibura buri kipe y’abagabo ibe ifite n’ikipe y’abagore mu bakuru n’abato."

Murenzi yavuze ko nubwo uyu mushinga wo gushyiraho amakipe y’abagore mu bakuru n’abato uzasaba amikoro menshi, ariko uzaba umusingi wo kugira irushanwa rikomeye muri icyo cyiciro nk’uko bimeze mu bagabo.

Ati “Ni umushinga munini usaba amikoro menshi, ariko turahamya y’uko mu bufatanye n’abafatanyabikorwa, byose bizagerwaho, tugatangira kugira amakipe akomeye y’abagore nk’uko bimeze mu bagabo, yemwe n’amarushanwa y’abagore agatera imbere.”

Kugeza ubu Benediction Club y’i Rubavu na Les Amis Sportifs y’i Rwamagana ni yo makipe afite abahungu n’abakobwa mu gihe Bugesera Cycling Team ifite umwihariko wo kuba ikipe y’abakobwa gusa.

Amakipe y'amagare mu bagore aracyari make mu Rwanda
Bugesera Cycling Team ni yo kipe ifite abakobwa gusa mu Rwanda
Perezida wa FERWACY, Murenzi Abdallah, avuga ko bari mu biganiro na Ambasade y'u Bufaransa ku iterambere ry'amagare mu bagore

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .