Bugesera Cycling Team yatanze mituweli ku baturage 50

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 14 Ukwakira 2020 saa 09:20
Yasuwe :
0 0

Ikipe y’Abagore ya Bugesera Cycling Team yatanze ubwisungane mu kwivuza bufite agaciro k’ibihumbi 150 Frw ku baturage 50 batishoboye bo mu Murenge wa Ntarama mu Karere ka Bugesera.

Kuri uyu wa Gatatu nibwo abakinnyi n’abayobozi b’iyi kipe bashyikirije inkunga y’ubwisungane mu kwivuza ubuyobozi bw’Umurenge wa Ntarama.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ntarama, Uwamugira Marthe, yashimiye Bugesera Cycling Team ku gikorwa yakoze, avuga ko ari nkunga yaziye igihe kuko bari mu bukangurambaga bwo gutanga ubwisungane mu kwivuza.

Ati "Ni inkunga twakiriye neza kubera ko ije tuyikeneye kuko turi mu bukangurambaga bwo kugira ngo umuturage wese agire ubwisungane mu kwivuza. Iyo umuturage adafite ubwisungane mu kwivuza biba bigoye ko yakwivuza kuko biranamuhenda.”

“Dufite abaturage bashoboye kwiyishyurira ariko hari n’abandi batabibashije bitewe n’ibibazo bitandukanye, abo nibo duheraho kugira ngo tubishyurire kuko bo baba bafite ubushobozi bucye.”

Inkunga yatanzwe ni ibihumbi 150 Frw, azagurwamo ubwisungane bwo kwivuza bw’abaturage 50 bazatoranywa n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Ntarama.

Umuyobozi wa Bugesera Cycling Team, Kayirebwa Liliane, yavuze ko bahisemo gutanga ubwisungane mu kwivuza kugira ngo bafashe umurenge bakoreramo kugabanya umubare w’abatagira ubwisungane mu kwivuza.

Ati "Muri iki gihe cya COVID-19 hari imiryango byagoranye kubona ubwisungane mu kwivuza kubera ko akazi kahagaze. Nk’ikipe ikorera muri uyu murenge twahisemo gufasha ubuyobozi mu kurengera ubuzima bw’abaturage.”

Bugesera Cycling Team ni ikipe y’amagare y’abagore kugeza ubu ifite abakinnyi batandatu barimo bane bakina amarushanwa n’abandi babiri bakiri bato.

Yashinzwe mu 2019, itangira kwitabira amasiganwa ategurwa n’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wo gusiganwa ku Magare (FERWACY) muri Kanama uwo mwaka.

Rwanda Cycling Cup 2019, yasojwe mu Ukuboza Ikipe ya Bugesera Cyling Team imaze kwitabira amasiganwa atandatu.

Bugesera Cycling Team yatanze mituweli ku baturage 50 mu Murenge wa Ntarama
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Ntarama, Uwamugira Marthe, yashimiye Ikipe ya Bugesera Cycling ku nkunga ya mituweli yatanze
Bugesera Cycling Team yiyemeje kugira uruhare mu kuzamura imibereho y'abatuye mu Murenge ibarizwamo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .