FERWACY yasabye buri kipe kugira abakinnyi b’abahungu n’abakobwa

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 1 Kanama 2020 saa 11:00
Yasuwe :
0 0

Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY) ryasabye abanyamuryango bayo kugira amakipe y’abahungu n’abakobwa icya rimwe mu rwego rwo guteza imbere impano z’ibyiciro byombi.

Mu banyamuryango 11 ba FERWACY, batatu gusa nibo bafite amakipe y’abakobwa, ariko babiri muri abo ni bo bafite ay’ibyiciro byombi.

Mu mezi abiri ashize, FERWACY yasuye amakipe yose hagamijwe kureba imibereho yayo n’ibibazo afite.

Visi Perezida wa Kabiri wa FERWACY, Nkuranga Alphonse, avuga ko mu byo basabye abanyamuryango harimo ko bagira amakipe y’abahungu n’abakobwa kugira ngo impano z’ibyiciro byombi zitezwe imbere ku rwego rumwe.

Yagize ati “Dushaka ko biba ihame buri kipe ikajya igira ibyiciro cyangwa ibitsina byombi kuko ntabwo wavuga ko waba uri guteza imbere umukino ngo ugire ikipe y’abahungu gusa cyangwa iy’abakobwa gusa. Tugomba guteza imbere impano mu byiciro byombi. Abo twasanze batabafite, twabasabye gushyiraho n’ayo makipe.”

Nkuranga yakomeje avuga ko mu gihe buri munyamuryango azaba afite ikipe y’abakobwa, bizongera guhangana bikanazamura urwego rw’umukino w’amagare muri iki cyiciro nk’uko bimeze muri basaza babo.

Kugeza ubu Benediction Club y’i Rubavu na Les Amis Sportifs y’i Rwamagana, ni yo makipe afite abahungu n’abakobwa mu gihe Bugesera Cycling Team ifite umwihariko wo kuba ikipe y’abakobwa gusa.

Ferwacy yifuza ko no mu cyiciro cy'abakobwa habamo guhangana nk'uko bimeze mu bahungu
Amakipe y'abakobwa aracyari make mu mukino w'amagare mu Rwanda
Bugesera Cycling Cup ni yo kipe ikinisha abakobwa gusa mu banyamuryango ba Ferwacy
Nkuranga Alphonse, Visi Perezida wa kabiri wa Ferwacy ushinzwe amarushanwa, mu isiganwa ryo kwinezeza ryabereye mu Bugesera

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .