Musanze: Hatangijwe ikipe nshya y’amagare igamije kubaka ubunyamwuga muri uyu mukino

Yanditswe na N.Kubwimana Janvière
Kuya 11 Ukwakira 2020 saa 08:04
Yasuwe :
0 0

Ku wa Gatandatu, mu Karere ka Musanze hatangijwe ku mugaragaro ikipe nshya y’amagare yiswe MCC (Musanze Cycling Club) ifite intego yo kubaka ubunyamwuga muri uyu mukino ukunzwe n’abatari bake mu Rwanda no mu mahanga.

MCC ni ikipe imaze igihe gito cyane ihawe ibyangombwa biyemerera gukina, ikaba yatangiye imyitozo yayo ku mugaragaro ku wa 10 Ukwakira 2020, aho yatangiranye abakinnyi batandatu, ariko mu gihe kitarenze amezi abiri gusa izaba imaze kugira nibura abakinnyi 15 barimo abakobwa batanu.

Bamwe mu bakinnyi batangiranye n’iyi kipe ya MCC bavuga ko babonye umwanya mwiza wo guteza imbere impano ibarimo yo kunyonga igare mu buryo bwa siporo, ndetse bakaba biteguye gutanga umusaruro mwiza n’ibyishimo ku bakunzi b’uyu mukino n’Abanyarwanda muri rusange.

Ruberwa Jean Damascène akaba n’umutoza w’iyi kipe yagize ati "Ubusanzwe nari kapiteni w’ikipe y’amagare ya Nyabihu ari nayo nakiniraga, uyu munsi ndi muri iyi kipe nshya ya Musanze, niteguye gutanga umusanzu wanjye nzamura impano y’uru rubyiruko binyuze mu kinyabupfura, gukorera ku ntego, guhesha ishema Igihugu binyuze mu mukino w’amagare n’ibindi."

Uwimana Emmanuel na we w’imyaka 17, yavuze ko nta kizababuza kwitwara neza kuko batangiye neza bafite ibisabwa byose nk’abakinnyi b’amagare, bityo ngo biteguye kuzavamo abakinnyi b’umwuga.

Ati “Uburyo twatangiyemo biragaragara ko ari ikipe ifite intego, imyambaro myiza irahari, ibikoresho bihagije kandi bigezweho cyane ko nitorezaga kuri pinebaro (pneu ballon), aho kuba hisanzuye, ibi byose bizatworohereza gukora imyitozo neza. Mu by’ukuri ibisabwa birahari igisigaye ni ugukorera ku ntego yo kuvamo abakinnyi b’umwuga.”

Umuyobozi mukuru w’ikipe y’amagare ya MCC, Bizimana Festus, avuga ko gutangizwa kwayo byari mu ntumbero yo guteza imbere umukino w’amagare, kongera umubare w’abakinnyi b’umwuga mu magare, gukundisha urubyiruko uyu mukino ndetse no gushakira inyungu abakina uyu mukino n’Igihugu muri rusange.

Ati “Musanze ubwayo ni igicumbi cy’amagare, kuko niho Santere y’ikigo cy’amagare mu Gihugu iri, yamaze no gushyirwa ku rwego rw’Isi, yari imbogamizi kuba nta kipe ya Musanze tugira niyo twashatse kubanza gukemura.”

“Ikindi twifuza kubaka abakinnyi b’abanyamwuga muri uyu mukino, tukongera abo dufite kuko bakiri bake, tugateza n’imbere umukino w’amagare n’ibindi, kandi twizera ko mu myaka itanu tuzaba twamaze kubigeraho.”

Visi Perezida wa mbere w’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY), Mukazibera Marie Agnès, yavuze ko gutangira kw’iyi kipe ari ikimenyetso cyo kongera impano mu mukino w’amagare ukunzwe n’Abanyarwanda, anavuga ko bizakomeza guteza imbere ubukerarugendo.

Ati “Musanze izwi nk’Akarere k’ubukerarugendo, hari ba mukerarugendo bahaza bakeneye gutembera bareba ibyiza byaho, abenshi bakifashisha amagare mu nzira bacamo, gutangira kw’iyi kipe bidufasha guhuza siporo n’ubukerarugendo nabwo bukarushaho gutera imbere, ikindi ni uko twabasabye no kwinjiza abakobwa muri iyi kipe kugira ngo nabo badasigara inyuma.”

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney, wanatangije ku mugaragaro iyi kipe, na we yasabye urubyiruko kurushaho gukunda siporo by’umwihariko umukino w’amagare, ndetse anizeza ubufatanye busesuye umuntu wese witeguye gushyigikira siporo.

MCC (Musanze Cycling Club) yabaye ikipe ya 12 mu makipe y’umukino w’amagare mu Rwanda, aho yatangiranye abana batandatu, gusa mu gihe cy’amezi abiri ari imbere ikaba iteganya kuzaba ifite abakinnyi bagera kuri 15 barimo batanu b’abakobwa. Izaba igizwe n’abana bari hagati y’imyaka 16 kugeza kuri 20.

Abayobozi batandukanye barimo Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney, n'umuyobozi w'Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe ubukungu, Rucyahana Mpuhwe Andrew, bari bitabiriye uyu muhango
Visi Perezida wa mbere wa FERWACY, Mukazibera Marie Agnes, yavuze ko kuba i Musanze habonetse ikipe y'amagare bizoroha guhuza siporo n'ubukerarugendo
Musanze Cycling Club (MCC) ni ikipe ya 12 y'umukino w'amagare mu Rwanda
Abakinnyi batandukanye bavuye mu yandi makipe yo mu Rwanda bari batumiwe mu itangizwa ry'iyi kipe nshya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .