Tadej Pogacar yabaye umukinnyi muto wegukanye Tour de France kuva mu 1904

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 21 Nzeri 2020 saa 08:28
Yasuwe :
0 0

Jadej Pogacar yabaye umunya-Slovenie wa mbere usiganwa ku magare, wegukanye Tour de France nyuma y’uko yasoje isiganwa ry’uyu mwaka ayoboye urutonde rusange nubwo agace ka 21 gaheruka utundi, kegukanywe na Sam Bennett ku Cyumweru.

Pogacar wujuje imyaka 22 kuri uyu wa Mbere, yabaye umukinnyi wa mbere muto wegukanye isiganwa ry’amagare rya Tour de France kuva mu 1904 ubwo ryatwarwaga na Henri Cornet.

Uyu musore wambaye umwambaro w’umuhondo mu gace ko ku wa Gatandatu, awambuye Primož Roglić utarahiriwe no gusiganwa n’ibihe, yegukanye kandi umwambaro w’umweru uhabwa umukinnyi mwiza uri munsi y’imyaka 25 ndetse n’umwambaro uhabwa umukinnyi uzi kuzamuka kurusha abandi.

Roglić wamaze igihe kirekire yambaye umwenda w’umuhondo, yasoreje ku mwanya wa kabiri mu gihe Umunya-Australie, Richie Porte, yabaye uwa gatatu.

Pogacar yatwaye kandi uduce dutatu muri 21 tw’iri siganwa ryabaye mu gihe cy’ibyumweru bitatu mu gihe Umunya-Irlande Sam Bennet yegukanye umwambaro w’icyatsi uhabwa umukinnyi uzi konyonga igare n’imbaraga nyinshi.

Tour de France 2020 yasorejwe kuri Champs Elysées ahari hateraniye abafana batarenze 5000 mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus,

U Bufaransa bwatangaje ko habonetse abarwayi bashya ba Coronavirus 13498 mu gihe cy’amasaha 24 hagati yo ku wa Gatandatu no ku Cyumweru, akaba ari wo mubare munini wabonetse umunsi umwe kuva iki cyorezo cyadutse.

Abakinnyi batanu mu gace ka 21 gasoza Tour de France

  1. Sam Bennett (Ire/Deceuninck-Quick-Step) 2:53’32”
  2. Mads Pedersen (Den/Trek-Segafredo) bakoresheje ibihe bimwe
  3. Peter Sagan (Svk/Bora-Hansgrohe)
  4. Alexander Kristoff (Nor/UAE Team Emirates)
  5. Elia Viviani (Ita/Cofidis)

Abakinnyi batanu ba mbere ku rutonde rusange rusoza Tour de France 2020

  1. Tadej Pogacar (Slo/UAE Team Emirates) 87:20’05”
  2. Primož Roglić (Slo/Jumbo-Visma) +59”
  3. Richie Porte (Aus/Trek-Segafredo) +3’30”
  4. Mikel Landa (Spa/Bahrain McLaren) +5’58”
  5. Enric Mas (Spa/Movistar) +6’07”
Tadej Pogacar ukinira UAE Team Emirates ni we wegukanye Tour de France 2020
Pogacar na bagenzi be bifotoza mbere y'uko agace ka 21 gatangira ku Cyumweru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .