Abakinnyi ba Kiyovu Sports basabwe igikombe cya Shampiyona, Kimenyi Yves agirwa kapiteni (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 3 Ukwakira 2020 saa 09:58
Yasuwe :
0 0

Ubwo bari mu mwiherero wabereye kuri Muhazi, Perezida wa Kiyovu Sports, Mvukiyehe Juvénal, yasabye abakinnyi n’abatoza b’iyi kipe kuzatwara igikombe cya Shampiyona itaha.

Kuri uyu wa Gatandatu nibwo ubuyobozi bwa Kiyovu Sports, abatoza n’abakinnyi bayo bagiye kuri Muhazi mu mwiherero wo kuganira ku buryo bakwitegura umwaka utaha w’imikino. Kiyovu Sports ni imwe mu makipe yiyubatse cyane mbere y’uko Shampiyona itangira.

Uyu mwiherero wabereye kuri Muhazi nyuma y’umunsi umwe abatoza bose ba Kiyovu Sports barangajwe imbere na Karekezi Olivier, bahawe amasezerano y’imyaka ibiri ku wa Gatanu.

Mu butumwa yahaye abakinnyi, Mvukiyehe yababwiye ko nta kindi abakunzi ba Kiyovu Sports babategerejeho atari igikombe cya shampiyona, ndetse ibyo kuza ku mwanya wa kabiri cyangwa mu makipe ane ya mbere ntawe ubikeneye.

Yababwiye ko ubuyobozi buzakora ibishoboka byose bukabaha ibyo bakeneye byose, ndetse imishahara yabo bazajya bayibonera igihe, ariko bakegukana igikombe cya Shampiyona Kiyovu Sports iheruka mu 1993, ubwo yanatwaraga igikombe cy’Igihugu.

Umutoza Karekezi Olivier yabwiye abakinnyi be ko bagomba kurangwa n’ikinyabupfura, kugira ngo bazabashe kugera ku ntego biyemeje zo kwegukana igikombe.

Yababwiye ko kuba yarabaye umukinnyi byatumye amenya menshi mu makosa akorwa n’abakinnyi, arimo ayo gufata amafaranga y’andi makipe ngo bitsindishe. Ati “Uwo bizagaragaraho nzamwirukana.”

Karekezi yakomoje kandi ku bazaba abayobozi ba bagenzi babo mu kibuga, aho yagaragaje Kimenyi Yves nka kapiteni wa mbere wa Kiyovu Sports.

Myugariro Serumogo Ally wari usanzwe ari kapiteni, azaba kapiteni wungirije mu gihe Irambona Eric azaba kapiteni wa gatatu.

Umunyezamu Kimenyi Yves na Irambona Eric, bombi bakiniraga Rayon Sports, ni bamwe mu bakinnyi bashya Kiyovu Sports yaguze mu mpeshyi y’uyu mwaka.

Uretse abo bakinnyi, Kiyovu Sports yaguze abandi barimo Babuwa Samson wavuye muri Sunrise FC, Ngendahimana Eric wavuye muri Police FC, Ngandu Omar, Issa Ngenzi na Bigirimana Abeddy bavuye mu Burundi.

Umutoza Karekezi Olivier avuga ko mu bandi bakinnyi yifuza harimo Sekamana Maxime ukinira Rayon Sports na Nova Bayama uheruka gutandukana na AS Kigali.

Kugeza ubu ntiharamenyekana igihe Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda izatangirira, ariko FERWAFA yagaragaje ko idashobora gutangira mbere ya tariki ya 18 Ukuboza 2020.

Abakinnyi ba Kiyovu Sports bapimwe umuriro ubwo bageraga kuri Muhazi
Kimenyi Yves akaraba intoki nka kimwe mu bigomba kwitabwaho mu rwego rwo kwirinda Coronavirus
Babuwa Samson (ibumoso), Kimenyi Yves (iburyo) na Serumogo Ally bari bicaye ku meza amwe
Ba myugariro bo hagati ba Kiyovu Sports: Tubane James na Ngandu Omar
Ndizeye Aimé Désiré ‘Ndanda’ ni we Muyobozi wa Tekinike, akazajya anatoza abanyezamu
Rutahizamu Babuwa Samson areba umufotozi ubwo yavugiraga kuri telefoni
Abayobozi ba Kiyovu Sports basangiye n'abakinnyi ndetse n'abatoza
Minani Hemedi uyobora abafana ba Kiyovu Sports na we yari yitabiriye uyu mwiherero
Abakinnyi ba Kiyovu Sports bafata amafunguro
Armel Ghislain na we yari mu mwiherero
Karekezi Olivier (hagati) yasabye abakinnyi be kuzarangwa n'ikinyabupfura
Umunyamabanga Mukuru wa Kiyovu Sports, Munyangabe Omar, yari yambaye amabara ajyanye n'umwambaro w'ikipe
Perezida wa Kiyovu Sports, Mvukiyehe Juvénal, yasabye abakinnyi n’abatoza b’iyi kipe kuzatwara igikombe cya Shampiyona ya 2020/21

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .