Abayobozi b’amafederasiyo ntibavuga rumwe ku matora y’abayobora Komite Olempike y’u Rwanda

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 12 Ukwakira 2020 saa 10:08
Yasuwe :
0 0

Inama y’Inteko Rusange ya Komite Olempike y’u Rwanda, yabaye ku Cyumweru, yagaragayemo kudahuza ku gihe habera amatora ya Komite Nyobozi y’uru rwego rukuriye imikino mu gihe hari abifuzaga ko bazongera guhura hatorwa ubuyobozi bushya.

Abayobozi b’amafederasiyo ntibavuga rumwe ku matora y’abayobora Komite Olempike y’u Rwanda

Inama y’Inteko Rusange ya Komite Olempike y’u Rwanda, yabaye ku Cyumweru, yagaragayemo kudahuza ku gihe habera amatora ya Komite Nyobozi y’uru rwego rukuriye imikino mu gihe hari abifuzaga ko bazongera guhura hatorwa ubuyobozi bushya.

Iyi nama y’Inteko Rusange ngarukamwaka, yagombaga kuba yarabaye muri Werurwe, ariko isubikwa kubera icyorezo cya Coronavirus.

Ku Cyumweru, yabereye muri Lemigo Hotel yibanda ku ngingo zitandukanye zirimo kurebera hamwe raporo y’ibikorwa bya Komite Olempike mu mwaka w’imikino wa 2019/20 n’ibiteganya mu mwaka wa 2020/21.

Hasuzumwe kandi uburyo amarushanwa yo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, yagenze mu 2019 na 2020, aho mu byari byemejwe mu nama iheruka, harimo ko aya marushanwa yatangira kwitabirwa n’amakipe mpuzamahanga nubwo muri uyu mwaka atabaye kubera ibihe bya COVID-19.

Hemejwe kandi inzego zashyizweho na Komite Nyobozi ya Komite Olempike zirimo Académie Nationale Olympique du Rwanda « ANOR » izajya ifasha mu bikorwa bya buri munsi, iyobowe na Nzabanterura Eugène ndetse na Komisiyo y’Abakinnyi iyobowe na Ntagengwa Olivier.

Ingingo yagarutsweho iminota myinshi ni irebana n’amatora, aho bamwe mu banyamuryango basabye ko yagarukwaho kugira ngo hemezwe igihe yazabera.

Umuyobozi wa Komite Olempike y’u Rwanda, Amb. Munyabagisha Valens, yabwiye abitabiriye Inteko Rusange ko we na Komite ayoboye batigeze banga kuva ku buyobozi nk’uko bivugwa mu itangazamakuru ndetse abibutsa ko manda yabo y’imyaka ine izarangiea muri Werurwe 2021.

Yavuze ko kandi bitewe no kuba imikino Olempike ya 2020 yari kubera i Tokyo mu Buyapani, yarimuriwe muri 2021, Komite Olempike Mpuzamahanga yasabye izo mu bihugu ko zagisha inama umunyamategeko wayo ku birebana n’uburyo amatora yazabamo, aho bishoboka akaba nyuma y’imikino Olempike mu 2021, bitarenze muri Nzeri cyangwa mu Ukwakira.

Kuri iyi ngingo, abarimo Umunyamabanga wa FERWAFA, Uwayezu François Régis na Utabarutse Théogène, bagaragaje ko mu gihe byasuzumwa, bikagaragara ko nta mategeko yishwe, amatora yaba nyuma y’imikino Olempike, kugira ngo Komite isanzweho itegure neza abakinnyi bazayitabira.

Gusa abandi barimo Umuyobozi wa RAF, Mubiligi Fidèle, bagaragaraje ko mu gihe byarenga muri Werurwe 2021 nta matora abaye, amategeko yaba yubahirijwe.

Iyi ngingo byarangiye nta mwanzuro ufatika uyifashweho gusa hemezwa ko mbere yo kugera muri Werurwe hazategurwa indi nama izagaruka ku kigomba gukorwa ku birebana n’amatora.

Inama y’Inteko Rusange ya Komite Olempike yasojwe no gutanga ibihembo ku bakinnyi baserukiye u Rwanda mu mikino Olempike n’abatwaye imidali mu marushanwa atandukanye bitabiriye.

Ku Cyumweru nibwo habaye inama y'Inteko Rusange ya Komite Olempike
Perezida wa Komite Olempike y'u Rwanda, Amb. Munyabagisha Valens, ni we wayoboye iyi nama
Perezida wa RAF, Mubiligi Fidèle, avuga ko amatora atabaye bitarenze muri Werurwe, amategeko yaba atubahirijwe
Rurangayire Guy ushinzwe Siporo muri Minisiteri ya Siporo, yari umushyitsi muri iyi nama y'Inteko Rusange
Ntagengwa Olivier uyobora Komisiyo y’abakinnyi muri Komite Olempike y'u Rwanda, byemejwe ko akomeza gukora hamwe n'abo bafatanya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .