Hatangijwe ku mugaragaro ihuriro ry’abakinnyi bo mu Rwanda

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 20 Ugushyingo 2020 saa 03:21
Yasuwe :
0 0

Nyuma yo kwemeza Komisiyo ihagarariye abakinnyi muri Komite Olempike y’u Rwanda mu kwezi gushize, ku wa Kane hamuritswe ku mugaragaro ihuriro ryabo mu gihe hari kuba amahugurwa azamara iminsi itatu ku Kimironko.

Muri Gashyantare uyu mwaka ni bwo Komite Olempike y’u Rwanda yashyizeho bwa mbere komisiyo y’abakinnyi ikuriwe na Ntagengwa Olivier.

Iyi Komisiyo yemejwe mu nama y’Inteko Rusange yabaye mu mpera z’ukwezi gushize, yamurikiwe abakinnyi ndetse hatangizwa ihuriro ryabo ku nshuro ya mbere mu mahugurwa yatangiye ku wa Kane, akazasozwa ku wa Gatandatu tariki ya 21 Ugushyingo 2020.

Perezida wa Komite Olempike y’u Rwanda, Amb. Munyabagisha Valens, yavuze ko iri huriro ryashyizweho ku busabe bwa Komite Olempike Mpuzamahanga kugira ngo siporo yubakirwe ku bakinnyi.

Ati “Ihuriro rimaze hafi umwaka ririho kuko ryagiyeho muri Gashyantare ariko uyu munsi nibwo habaye inama ihuza abarigize kuko mu minsi ishize ntabwo byakunze ko haba inama kubera COVID-19. Komite Olempike Mpuzamahanga ishaka ko umukinnyi aba umutima w’ibikorwa byose byo muri siporo.”

Umwe mu bakinnyi bitabiriye aya mahugurwa azamara iminsi itatu, Akumuntu Kavalo Patrick ukina Volleyball, yavuze ko iri huriro rizabafasha nk’abakinnyi kuko bajyaga bagira ibibazo bitandukanye ntibabone ubuvugizi.

Ati “Ni ikintu cyiza, ni ikintu twishimiye nk’abakinnyi kuko ubusanzwe ntabwo twari dufite urwego rutuvugira aho ibyemezo bifatirwa kandi usanga ari twe bagenerwabikorwa. Ubu navuga ko ijwi ryacu rigiye kuzamuka.”

Mutokambali Moïse usanzwe ari umutoza wa Basketball ndetse akaba ashinzwe iterambere ry’uyu mukino muri FERWABA, yavuze gushyiraho iri huriro ari intambwe nziza yatewe kuko n’abakinnyi bakwiye kugira ijambo mu byemezo bibareba.

Ati “Nashimira Komite Olempike kuko siporo muri rusange ishingiye ku mukinnyi, ni umwanya wo kugira ngo bongere bahe agaciro umukinnyi kuko bizatuma bagira ijambo ku bibagenerwa n’ibibakorerwa. Niba mubibona nk’abo muri NBA bagaragaje ko hari ibyo abakinnyi bakora.”

Amahugurwa ari kubera ku Kimironko, ari kwibanda ku ndangagaciro Olempike, kwirinda ikoreshwa ry’imiti yongera ingufu ku bakinnyi no kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus, aho Komite Olempike y’u Rwanda yafatanyije na Ambasade y’u Budage mu Rwanda kugira ngo ubu bukangurambaga bukorwe.

Muhitira Félicien na Hakizimana John bakina imikino ngororamubiri mu gusiganwa ku maguru, buri umwe yahawe miliyoni 4 Frw yo kwitegura imikino Olempike ya 2020 izabera i Tokyo mu mwaka utaha.

Abakina Beach Volleyball barimo Ntagengwa Olivier ukinana na Akumuntu Kavalo Patrick hamwe na Gatsinzi Vénuste ukinana na Habintwali Fils, bose hamwe bahawe miliyoni 14 Frw yo kwitegura amarushanwa yo gushaka itike y’imikino Olempike.

Ku Kimironko hari kubera amahugurwa y'iminsi itatu yanatangirijwemo ihuriro ry'abakinnyi bo mu Rwanda
Perezida wa Komite Olempike y'u Rwanda, Amb. Munyabagisha Valens, yavuze ko ibikorwa bya siporo bigomba gushingira ku bakinnyi
Abahagarariye u Rwanda mu marushanwa atandukanye arimo n'imikino Olempike, barashimiwe
Hakizimana John uri mu bazahagararira u Rwanda mu mikino Olempike ya Toyko 2020, yahawe miliyoni 4 Frw zo kwitegura
Abakinnyi ba Beach Volleyball bahawe miliyoni 14 Frw zo kubafasha gukomeza guhatanira itike yo kujya i Tokyo
Ntagengwa Olivier uyobora Komisiyo y’abakinnyi muri Komite Olempike y'u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .