00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Jado Castar yarekuwe

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 14 May 2022 saa 10:50
Yasuwe :

Bagirishya Jean de Dieu uzwi nka Castar, yarekuwe nyuma y’iminsi 235 afunzwe nyuma yo guhamywa ibyaha byo gukoresha inyandiko mpimbano.

Castar yafunzwe tariki ya 20 Nzeri 2021. Yari akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano cyaje no kumuhama.

Icyaha yari akurikiranyweho gifitanye isano n’isanganya yabaye ku Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abagore yasezerewe mu Gikombe cya Afurika cya Volleyball cyaberaga i Kigali hagati ya tariki ya 10 n’iya 20 Nzeri 2021, ishinjwa gukinisha abakinnyi bakomoka muri Brésil batujuje ibisabwa.

Yaje gukatirwa igifungo cy’imyaka ibiri gusa arajurira urukiko rushingiye ku kuba yari yaburanye yemera icyaha, agabanyirizwa igihano kigirwa igifungo cy’amezi umunani.

Castar yari asanzwe ari Visi Perezida wa Kabiri ushinzwe Amarushanwa mu Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Volleyball (FRVB).

Ni n’umwe mu banyamakuru b’imikino banditse izina rikomeye mu gihugu.

Bagirishya Jean de Dieu ‘Castar’ yarekuwe nyuma y’iminsi 235 yari amaze afungiye ibyaha byo gukoresha inyandiko mpimbano. Akirekurwa yakiriwe na mugenzi we bakorana kuri B&B FM- Umwezi, Bayingana David

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .