LIVE: Ni nde wegukana Tour du Rwanda 2021? (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura, Ishimwe Israel
Kuya 9 Gicurasi 2021 saa 10:27
Yasuwe :
0 0

IGIHE ibahaye ikaze kuri iki Cyumweru tariki ya 9 Gicurasi 2021, ku munsi wa nyuma w’isiganwa mpuzamahanga ry’amagare rizenguruka igihugu “Tour du Rwanda” risorezwa mu Mujyi wa Kigali (kuri Canal Olympia, Rebero), hakinwa agace ka munani gafite intera y’ibilometero 75,3.

  • Etape 8: Kigali (Canal Olympia)- Kigali (Canal Olympia)
  • Intera: Kilometero 75,3
  • Isaha yo guhaguruka: 10:30
  • Isaha yo gusoza: Hagati ya saa 12:34 na 12:40.

Tour du Rwanda iri ku rwego rwa 2.1 guhera mu 2019 mu gihe hagati ya 2009 na 2018 yari kuri 2.2.

Aka gace ka nyuma karanyura kwa Mutwe inshuro eshatu, aho byitezwe ko aka gasozi kimwe n’ako ku i Rebero (inshuro enye) tuza kugora abasiganwa.

UKO ISIGANWA RIRI KUGENDA:

-  12:29: Hasigaye ibilometero bitanu gusa kuri Pierre Rolland (Direct Energie) wayoboye nyuma y’uko igikundi gifashe Suaza Bernardo ku kilometero cya 68.

12:21: Suaza Arango aritegura kuzamuka ku i Rebero, ubu yashyizemo ikinyuranyo cy’amasegonda 17 mu gihe ageze ku kilometero cya 67.

-  12:39: AMANOTA Y’UMUSOZI WA GATANDATU KWA MUTWE ku kilometero cya 61,2, yegukanywe na:

1. Suaza
2.Vahtra
3. Quintero
4. Vuillermoz

12:14: Suaza Bernardo (Medellin) ubu ari kuzamuka bwa nyuma Kwa Mutwe, mukanya aragera i Rebero asoza.

12:10: Ikinyuranyo kibaye amasegonda 30 hagati ya Suaza Bernardo (Medellin) na babiri (Rolland na Lagab) bamukurikiye. Igikundi cyo cyasizwe ho amasegonda 50.

12:09: Suaza uri imbere amaze gukora ibilometero 56. Pierre Rolland na Lagab Azzedine basohotse mu gikundi baramukurikira.

-  12:06: Ibilometero 20 bya nyuma

Abasiganwa bamaze gukora ibilometero 55, bivuze ko bageze mu bilometero 20 bya nyuma. Kugeza ubu umukinnyi umwe uyoboye ni Suaza Bernardo Arango Albeira wa Medellin wakinnye amasiganwa azwi nka Vuelta d’Espana.

-  12:03: AMANOTA Y’UMUSOZI WA GATANU KU I REBERO yatangiwe ku kilometero cya 51,3, yegukanywe na:
1. Suaza.
2. Hivert
3. Rolland
4. Hoehn

11:59: Suaza Arrango Bernardo asize Pierre Rolland agenda wenyine.

11:59: Hamaze gukorwa ibilometero 50: Abakinnyi batanu bakurikiye abari imbere basizwe amasonda 18 mu gihe igikundi cyo cyasizwe ho amasegonda 44.

11:57 Hoehn Alex (Wildlife) yongeye gufata abakinnyi babiri imbere, ni umwe mu bakinnyi bo kwitondera kuko ku rutonde rusange arushwa amasegonda 36 gusa.

11:54: Bernardo Suaza wa Medellin yari ashatse gusiga Rolland Pierre ariko bongeye kugendera hamwe.

-  11:53: Ku kilometero cya 47 birasa n’ibitangiye guhindura isura: Rolland Pierre (B&B Hotels) na Suaza (Medellin) bashyizemo amasegonda 18 hagati yabo n’ababakurikiye mu gihe igikundi cyo cyasizwe amasegonda 48.

11:49 Rolland Pierre(B&B Hotels) na Suaza (Medellin) bashatse gucika bagenzi babo bari kumwe bayoboye isiganwa. Igikundi cyasizwe amasegonda 18 mu gihe hamaze gukorwa ibilometero 45.

11:45: Mu gihe hamaze gukorwa intera y’ibilometero 42, Ikinyuranyo hagati y’abakinnyi bari imbere n’abari mu gikundi ni amasegonda 24.

11:42: AMANOTA Y’UMUSOZI WA KANE YATANGIWE KWA MUTWE yegukanywe na:

1. Teugels
2. Suaza
3. Main
4. Sanchez

11:40: Abakinnyi batandatu ba mbere bayoboye isiganwa bamaze kuzamuka kwa Mutwe ku nshuro ya kabiri, ubu basize abandi bari mu gikundi ho amasegonda 24.

-  11:38: AMANOTA YA SPRINT YA KABIRI yatangiwe ku kilometero cya 35,5 na SP, yegukanywe na:

1.Hivert
2. Sanchez
3. Teugels

11:38: Ku kilometero cya 36 – Ba bakinnyi bane bafashe babiri bari imbere, ubu batandatu ni bo bayoboye isiganwa.

11:30: Abakinnyi bamaze kugenda ibilometero 32. Itsinda ry’abakinnyi bakurikiye babiri bari imbere ryasizwe amasegonda mu gihe igikundi cyo cyasizwe amasegonda 54.

-  11:28: AMANOTA Y’UMUSOZI WA GATATU YATANGIWE KU I REBERO ku kilometero cya 28,9, yegukanywe na:

1. Sanchez
2. Hivert
3. Suaza
4. Teugels

-  Alan Boileau yizeye kugumana umwenda w’umukinnyi muto utangwa na Prime

Umufaransa w’imyaka 21, Alan Boileau ukinira B&B Hotels, ni we wahagurutse mu gace ka nyuma yambaye umwambaro w’umukinnyi muto witwaye neza, utangwa na Prime Insurance Ltd.

Mbere yo guhaguruka mu gace ka nyuma, Boileau yabwiye IGIHE ko yishimiye kuba ari imbere mu bakiri bato bitwaye neza.

Yagize ati “Ndashimira Prime Insurance yatanze uyu mwambaro kandi nizeye gukomeza kuwugumana kugeza ku musozo.’’

-  11:22: IKINYURANYO GIKOMEJE GUTUMBAGIRA

Mu gihe hamaze gukorwa ibilometero 27, ikinyuranyo kigeze ku masegonda 35 hagati y’abakinnyi babiri bari imbere na bane babakurikiye. Ikiri hagati y’igikundi n’abari imbere cyo cyakomeje kuba umunota umwe.

11:18: Ku kilometero cya 25 – Ikinyuranyo kigeze ku masegonda 32 hagati ya babiri bari imbere n’abandi bane babakurikiye. Igikundi cyo cyasizwe ho umunota wose.

11:17: Abakinnyi babiri bari imbere basize bane barimo Teugels, Suaza, Main na Rolland ho 30’’ ku kilometero cya 22. Igikundi cyo cyasizwe amasegonda 51’.

11:10: Abakinnyi batandatu bacomotse barimo Rolland, Nsengimana, Teugels, Manizabayo, Main na Suaza bashyizemo amasegonda 40 hagati yabo n’igikundi.

-  Mu mafoto: Minisitiri Gatabazi na Munyangaju ni bo batangije isiganwa

Abayobozi batandukanye bayobowe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie, uwa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa na Meya w’Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence ni bo batangije etape ya munani ya Tour du Rwanda 2021.

Uhereye ibumoso: Meya w'Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence; Perezida wa Ferwacy, Murenzi Abdallah; Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney n'uwa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa mu banyacyubahiro bitabiriye Tour du Rwanda
Cristian Rodriguez Martin ni we wahagurutse yambaye umwenda w'umuhondo
Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa mu banyacyubahiro bitabiriye agace gasoza Tour du Rwanda 2021
Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence

11:05: Nsengimana Jean Bosco (Team Rwanda) na Lennert Teugels na bo bageze mu gikundi kiyoboye isiganwa. Abakinnyi umunani nibo bari imbere ku kilometero cya 14.

-  AMANOTA YA SPRINT YA MBERE yatangiwe ku kilometero cya 13,1, yegukanywe na:

1. Suaza (Medellin)
2. Main Kent (Protouch)
3. Manizabayo Eric (Benediction)

10:58: Ku kilometero cya 12 - Hivert (B-B Hotels) na we ageze mu itsinda riyoboye isiganwa. Ubu ni batandatu bari imbere

10:57: Umubiligi Lennert Teugels (Tarteletto) ari hagati y’igikundi n’abakinnyi bacomotse. Igikundi cyasizwe amasegonda 15.

10:56: Nyuma y’ibilometero 10 bimaze gukorwa, abakinnyi batanu barimo Manizabayo (Bénédiction), Main (ProTouch), Sanchez na Suaza (Medellin), Rolland (B-B Hotels) bacitse igikundi baragenda.

-  AMANOTA Y’UMUSOZI WA MBERE KU I REBERO yatangiwe ku kilometero cya 6,6, yegukanywe na:

1 Manizabyo
2 Main.
3 Sanchez.
4 Suaza

10:46: Abakinnyi 12 bavuye mu gikundi bajya imbere. Ikipe ya Total Direct Energie irimo Cristian Rodriguez Martin wambaye umwenda w’umuhondo ni yo ikiyoboye igikundi.

10:45: Ukundi gucomoka kubayeho ubugira kabiri ku kilometero cya gatanu, iri siganwa rishobora kurangwa no gucomoka kwinshi.

10:43: Ba bakinnyi bari bagiye bagaruriwe ku kilometero cya kane.

10:41: Bane ni bo bavuye mu bandi ndetse basize metero 40 igikundi kiyobowe n’abakinnyi ba Total Direct Energie.

10:40 Ku kilometero cya kabiri gusa, abakinnyi batatu bahise bacomoka mu gikundi baragenda.

10:37: Abakinnyi bageze aho batangirira kubarirwa ibihe. Ubu bagiye gukora intera y’ibilometero 75,3 biza gusorezwa kuri Canal Olympia.

Inzira ni ku i Rebero- Merez Gikondo-Rwandex- Kanogo- Gikondo round about- Rwarutabura-Miduha- RP Nyamirambo- Kwa Mutwe- Onatracom- Apacope- Kinamba- Kanogo- Rugunga- Segeem, hose bazenguruke inshuro eshatu.

10:30: Agace ka nyuma ka munani muri Tour du Rwanda 2021 kamaze gutangizwa. Abakinnyi bagiye kubanza gukora intera y’ibilometero 5,2 mbere yo gutangira kubarirwa ibihe.

10:20: Abakinnyi bose bamaze kugera ahatangirira isiganwa, biteguye guhaguruka mu minota mike iri imbere.

10:15: Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney ari mu bashyitsi bitabiriye isozwa rya Tour du Rwanda 2021 ndetse yamaze kugera kuri Canal Olympia ahagiye guhagurukira agace ka nyuma.

- Inzira y’agace ka nyuma;

Rebero- Merez Gikondo-Rwandex- Kanogo- Gikondo round about- Rwarutabura-Miduha- RP Nyamirambo- Kwa Mutwe- Onatracom- Apacope- Kinamba- Kanogo- Rugunga- Segeem, hose bazenguruke inshuro eshatu.

Abakinnyi basaga barindwi bafite amahirwe yo kwegukana Tour du Rwanda 2021

Nubwo amahirwe menshi ari ku munya-Espagne Cristian Rodriguez Martin ukinira Direct Energie, hari abandi bashobora gufata umwenda w’umuhondo.

Cristian Rodriguez amaze gukoresha amasaha 20, iminota 44 n’amasegonda 45, arusha atanu Jhonatan Restrepo kimwe na James Piccoli wa Israel Start-Up Nation.

Alan Boileau (B&B Hotels) arushwa amasegonda 30, Hoehn Alex (Wildlife) 36”, Pacher Quentin 36” (B&B Hotels) na Sevilla Rivera (Medillin) 56”.

-  Uko abakinnyi bahembwe kuri etape ya karindwi:

  • Umukinnyi wegukanye agace ka karindwi: Restrepo Jhonatan (Androni)
  • Umukinnyi uyoboye isiganwa wambaye umwenda w’umuhondo utangwa na VISIT RWANDA: Rodriguez Martin Cristian (Total Direct Energie)
  • Umukinnyi warushije abandi guterera imisozi wahembwe na COGEBANQUE: Teugels Lennert (Tarteletto- Isorex)
  • Umukinnyi warushije abandi kubaduka muri sprint agahembwa na SP: Teugels Lennert (Tarteletto- Isorex)
  • Umukinnyi muto witwaye neza agahembwa na PRIME INSURANCE: Alan Boileau (B&B Hotels)
  • Umunyafurika witwaye neza agahembwa na RWANDAIR: Zerai Nahom (Eritrea)
  • Ikipe yitwaye neza uyu munsi igahembwa na INYANGE INDUSTRIES: B&B Hotels

- Ni isiganwa rya gatatu rya Tour du Rwanda riri ku rwego rwa 2.1

Ni inshuro ya gatatu iri siganwa rigiye kuba riri ku kwego rwa 2.1 nyuma y’abiri aheruka, yegukanywe n’Abanya-Erythrée; Merhawi Kudus mu 2019 na Natnael Tesfazion mu 2020, ariko bombi bakaba bataritabiriye uyu mwaka.

Tour du Rwanda yatangiye gukinwa mu 1988, yabaye mpuzamahanga kuva mu 2009, aho yashyizwe ku cyiciro cya 2.2 kugeza mu 2018.

Itandukaniro ry’ibi byiciro byombi riba ko mu isiganwa riri kuri 2.1, amakipe yemerewe gutumirwamo arimo ayo mu cyiciro cya mbere ‘World Tour’ atarenze 50% y’amakipe yose agize isiganwa, n’amakipe yo mu cyiciro cya kabiri ‘Pro-Continental teams’, naho isiganwa riri ku cyiciro cya 2.2 ryo amakipe yemerewe gutumirwa ni ayo mu cyiciro cya gatatu gusa bita ‘Continental teams’ n’amakipe y’ibihugu yo ku mugabane irushanwa ryabereyeho.

Tour du Rwanda nicyo gikorwa cy’imikino cyonyine kigera mu Ntara zose z’u Rwanda kandi gikurikiranwa n’Abanyarwanda benshi badasabwe ikiguzi na gito, muri make ni ku buntu. Gusa, iry’uyu mwaka ririhariye kuko uretse kuba mu bihe bidasanzwe by’icyorezo cya COVID-19, ntirizagera mu Ntara y’Uburengerazuba.

Amafoto: Niyonzima Moïse na Igirubuntu Darcy


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .