Kigali: Harateganywa kubakwa ibikorwaremezo bya siporo muri buri mudugudu

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 19 Nzeri 2020 saa 09:09
Yasuwe :
0 0

Minisitiri wa Siporo; Munyangaju Aurore Mimosa, yatangaje ko bari kuganira n’inzego zirimo Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) n’Umujyi wa Kigali higwa uburyo muri buri mudugudu hashyirwa ibikorwaremezo bya siporo.

Muri gahunda za guverinoma harimo kongera ibikorwaremezo bya siporo kugira ngo Abanyarwanda barusheho kwitabira siporo no kuyigira umuco.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku wa Gatanu, tariki ya 18 Nzeri 2020, Minisitiri wa Siporo; Munyangaju Aurore Mimosa, yavuze ko bari kuganira na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) n’Umujyi wa Kigali kugira ngo muri buri mudugudu habe ibikorwaremezo bya siporo bizafasha abahatuye batagombereye kujya kure.

Ati “Turimo kuganira na MINALOC n’Umujyi wa Kigali, kurebera hamwe mu gishushyanyo mbonera uko twabona uburyo twateza imbere cyangwa se twagaragaza ibikorwaremezo bya Siporo, aho bizajya muri buri mudugudu.”

“Ibyo ni ibikorwa turimo kuganira na bo kandi bigeze kure. Turifuza ko noneho muri buri mudugudu, abana batuye mu mudugudu, abantu bakuru batuye muri buri mudugudu, bitazajya bibasaba kujya kure bajya gukora siporo, ahubwo tukabegereza ibikorwaremezo hafi yabo.”

Minisiteri ya Siporo yatangaje ko kandi iri muri gahunda yo kuganira no kureshya abikorera kugira ngo bagire uruhare mu guteza imbere ibikorwa bya siporo.

Ati “Hari bamwe twamaze kureshya nk’abafatanyabikorwa kugira ngo noneho nabo bagire uruhare mu guteza imbere ibikorwa bya siporo, aho dutuye hirya no hino mu gihugu.”

Minisitiri Munyangaju yavuze ko baganiriye kandi na Minisiteri y’Uburezi kugira ngo ku mashuri yubakwa ubu, hajye hazirikanwa ahagenewe ibibuga by’imikino itandukanye kugira ngo abanyeshuri babone aho gukinira, impano zabo zigaragare.

Minisiteri y’Ibikorwaremezo yasabye imijyi yunganira Umujyi wa Kigali guteganya ahazashyirwa ibikorwaremezo bya Siporo mu bishushanyo mbonera byayo.

Intara y’Uburasirazuba iherutse kubakwamo Stade eshatu zifite ibibuga by’imikino itandukanye mu Bugesera, Nyagatare na Ngoma nyuma yo kuzemererwa na Perezida Kagame ubwo yiyamamazaga mu 2017.

Akarere ka Burera karateganya kubaka Stade izaba ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 5000, izubakwa ku bufatanye n’umushoramari wo muri Israël mu gihe kandi Minisitiri Mungaju yavuze ko bamaze gusubukura igenamigambi harebwa uburyo Stade ya Nyanza nayo yakubakwa.

Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa yavuze ko bari mu biganiro na MINALOC n’Umujyi wa Kigali kugira ngo hazubakwe ibikorwaremezo bya siporo muri buri mudugudu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .