Siporo yo Koga, iyo muri Gym n’abakina byo kwishimisha ntibyemerewe gusubukura

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 30 Nzeri 2020 saa 09:06
Yasuwe :
0 0

Minisiteri ya Siporo yatangaje ko muri iki gihe hagiye gusubukurwa imikino ikorerwa mu makipe, atarabigize umwuga n’akina byo kwishimisha yo atemerewe gukora imyitozo.

Guhera ku wa Mbere tariki ya 28 Nzeri 2020 nibwo Minisiteri ya Siporo yakomoreye ibikorwa by’imikino n’amarushanwa nyuma y’amezi asaga atandatu bihagaritswe n’icyorezo cya Coronavirus.

Mu itangazo rigenewe abanyamakuru yatanze kuri uyu wa Gatatu, Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, yavuze ko “ibikorwa bya siporo n’imikino mu makipe, byemerewe gusubukurwa bibanje kubiherwa uburenganzira bwumvikanyweho hagati y’ishyirahamwe rishinzwe umukino (federasiyo) na MINISPORTS.”

Yakomeje avuga ko “Isubukurwa ry’imyitozo n’amarushanwa muri buri mukino, bizajya bihabwa uburenganzira na MINISPORTS habanje kwemezwa: Ingamba ziteganyijwe zo kwirinda no gukumira COVID-19 ndetse n’ingengabihe y’imyitozo n’amarushanwa igaragaza aho bibera, amatariki, iminsi n’amasaha biberaho.”

Minisitiri Munyangaju yavuze ko Siporo Rusange ya Car Free Day, izakomeza gutegurwa n’Umujyi wa Kigali ufatanyije na MINISPORTS mu gihe mu bindi bice by’igihugu hazabanza kuba ibiganiro n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze.

Ati “Siporo Rusange (Car Free Day) hanze y’Umujyi wa Kigali irabujijwe. Isubukurwa ryayo rizatangazwa nyuma yo kubyumvikanaho n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze zitegura iki gikorwa.”

Yemeje ko kandi muri siporo zakomorewe hatarimo iyo Koga, ikorerwa mu nzu z’imyitozo ngororamubiri zizwi nka Gym ndetse n’imikino ihuza amakipe atarabigize umwuga.

Ati “Umukino wo Koga urabujijwe kugeza igihe hazatangirwa andi mabwiriza. Inzu zikorerwamo imyitozo ngororamubiri (Gyms) zizakomeza gufungwa kugeza hatanzwe andi mabwiriza. Imyitozo ku makipe y’abatarabigize umwuga igamije kwishimisha irabujijwe.”

“Ibikorwa bya Siporo byatangajwe na MINISPORTS tariki ya 8 Nyakanga 2020 bizakomeza hubahiriza amabwiriza yo kwirinda no gukumira COVID-19.”

Kugeza tariki ya 8 Nyakanga, Siporo zari zarabanje gukomorerwa ni izikorwa abantu bategeranye zirimo iyo kunyonga igare, gutwara imodoka, Tennis, Golf, kugenda n’amaguru (Hiking), imikino ngororamubiri, Cricket, Boxing (Iteramakofe), Imikino Njyarugamba (Karate, Kung Fu, Taekwondo, Judo), Skating, Kumasha, Badminton, Aerobic na Gymnastics.

Imyitozo ku makipe y’abatarabigize umwuga igamije kwishimisha irabujijwe
Umukino wo Koga nturakomorerwa
Inzu zikorerwamo imyitozo ngororamubiri (GYMS) zizakomeza gufungwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .