Udupfukamunwa ku batoza, abakinnyi mu matsinda mato no kuzirikana intera…uburyo imyitozo igiye gusubukurwamo

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 28 Nzeri 2020 saa 07:26
Yasuwe :
0 0

Minisiteri ya Siporo yatangaje amabwiriza n’ingamba zigomba kubahirizwa n’amashyirahamwe ya siporo zitandukanye mu isubukurwa ry’imikino muri ibi bihe bya COVID-19.

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 28 Nzeri 2020 nibwo Minisiteri ya Siporo yongeye gufungura ibikorwa byose by’imikino kuva bihagaritswe muri Werurwe hagati kubera icyorezo cya Coronavirus cyibasiye Isi.

Minisiteri ya Siporo yavuze ko mu isuzuma ryakozwe, yasanze hari imikino ibamo ibyago bike byo kwandura cyane siporo zikorwa umuntu ku giti cye, abantu batandukanye mu gihe hari ishobora guteza ibyago mu rugero ruringaniye nk’iyo abantu bakora begeranye irimo Cricket, Table Tennis no guterura ibiremeye.

Hari kandi siporo zateza ibyago cyane iziganjemo izikorwa abantu begeranye cyangwa izihuza abantu benshi bakoranaho.

Mu mabwiriza ya paji 24 yashyizwe ahagaragara na Minisiteri ya Siporo, agomba kubahirizwa, buri mukino wagenewe ingamba zawo zizashyirwa mu bikorwa.

Nko mu mupira w’amaguru ukundwa na benshi, aho abakinnyi begerana kandi bagakoranaho ndetse hakaba nta buryo bwihariye bakwirinda kandi bakaba bashobora kwanduzanya binyuze mu guhumeka ndetse bakaba banasangira umupira umwe, hafashwe ingamba zikurikira:

  • Guhindura uburyo imyitozo yakorwagamo kugira ngo hubarizwe intera ni ukuvuga nko gukora imyitozo abakinnyi bategeranye no kugabanya gutizanya ibikoresho.
  • Imyitozo yemewe mu matsinda mato.
  • Abitabira imyitozo bagomba gusukura intoki zabo bakoresheje imiti yabugenewe mbere yo kwinjira ku kibuga.
  • Ibikoresho bigomba guterwa imiti yica virusi mu buryo buhoraho.
  • Abatoza n’abandi bakozi bitabira imyitozo bagomba kwambara udupfukamunwa.

No mu yindi mikino nka Basketball, Volleyball na Handball, amabwiriza arajya gusa n’azakoreshwa mu mupira w’amaguru, ariko ho hakiyongeramo ko abandi bazitabira imyitozo, bagomba kuzirikana intera hagati yabo na bagenzi babo.

Ku baterura ibiremereye, bongeye kwibutswa ko gusangira ibikoresho bitemewe mu gihe kandi ari ingenzi kubanza gukoresha umuti usukura intoki mbere yo gufata ku gikoresho cyakoreshwaga n’undi muntu.

Basabwe kandi gusukura aho bakorera n’ibikoresho bifashisha ndetse bakazirikana intera hagati yabo.

Abatoza bazaba bagomba kuba bambaye udupfukamunwa mu gihe abakinnyi n'abandi bitabira imyitozo basabwa gusukura intoki mbere yo kwinjira ku kibuga
Imyitozo izabanza gukorerwa mu matsinda mato
Amakipe yasabwe kuzirikana intera hagati y'umuntu n'undi muri izi ntangiriro z'isubukurwa ry'imyitozo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .