Amakipe ya Basketball azapimwa COVID-19 mbere yo gutangira imyitozo na mbere yo gusubukura Shampiyona

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 29 Nzeri 2020 saa 09:16
Yasuwe :
0 0

Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Basketball (FERWABA) ryatangaje ko abakinnyi bazaba bemejwe n’amakipe bazabanza gupimwa mbere yo gutangira imyitozo ndetse bikazaba ari nako bigenda mbere y’uko bajya mu mwihererero hagiye gusubukurwa Shampiyona mu kwezi gutaha.

Ku wa 12 Nzeri nibwo habaye inama y’Inteko Rusange ya FERWABA yemeje ko Shampiyona izasubukurwa, igakinwa mu gihe cy’iminsi irindwi hagati ya tariki ya 18 n’iya 24 Ukwakira.

Nk’uko bigaragara mu ibaruwa yandikiwe amakipe ku wa Mbere, yamenyeshejwe ko imyitozo izatangira tariki ya 1 Ukwakira, ariko abakinnyi bakazabanza gupimwa.

Muri aya mabwiriza menshi arimo n’asobanura uburyo irushanwa rizakinwamo, FERWABA yagize iti “Imyitozo rusange iteganyijwe gutangira tariki ya 1 kugeza tariki ya 15 Ukwakira. Buri kipe isabwe gutanga urutonde rw’abakinnyi batarenze 20 bazajya bitabira imyitozo.”

“Abemerewe kujya mu myitozo ni abakinnyi n’abatoza bapimwe COVID-19 kandi ibisubizo byabo bikaragaza ko ntayo barwaye. Urutonde rw’abemerewe kwitabira imyitozo ruzemezwa na FERWABA mbere y’uko imyitozo itangira ndetse gahunda yo kwipimisha izabageraho ku wa 29 Nzeri [kuri uyu wa Kabiri].”

FERWABA yasabye amakipe kugaragaza ibibuga azajya akoreraho imyitozo n’amasaha kugira ngo mu gihe habayeho kugongana kw’amakipe, hagenwe uburyo azajya akoramo ndetse mu gihe amakipe ahuriye ku kibuga kimwe, imwe izajya ijyamo nyuma y’isaha imwe indi isoje imyitozo yayo.

Yakomeje ivuga ko ibibuga bizemezwa bizajya bikorerwaho gusa n’aya makipe mu gihe “Komisiyo ishinzwe tekinike n’ishinzwe ubuvuzi zizajya zibanza kureba ko hubahirijwe amabwiriza yo kwirinda.”

  • Abakinnyi basabwa kwambara udupfukamunwa mbere na nyuma y’imyitozo.
  • Abatoza n’abaganga bagomba gukomeza kwambara udupfukamunwa no mu gihe cy’imyitozo.
  • Abakinnyi, abatoza n’abaganga bagomba gukaraba intoki mbere yo kwinjira mu kibuga.
  • Nta wundi utari ku rutonde rwemejwe na FERWABA wemerewe kwitabira imyitozo kabone n’iyo yaba ari umuyobozi w’ikipe.
  • Buri mukinnyi, umutoza n’umuyobozi asabwe kugira uruhare rugaragara mu kwirinda no kurinda abandi.

Amakipe yamenyeshejwe ko kandi abakinnyi bazongera gupimwa mbere yo kujya mu mwiherero tariki ya 16 Ukwakira, buri imwe igatanga urutonde rw’abatarenze 18 bari mu bari babanje kwemezwa na FERWABA.

Yagize iti “Tariki ya 17 Ukwakira nibwo hazatangwa ibisubizo. Buri mukinnyi cyangwa umutoza uzaba yapimwe, azaguma mu cyumba cye adasohoka kugeza abonye igisubizo.”

“Umukinnyi cyangwa umutoza uzasohoka mu mwiherero, ntazongera kwemererwa kuwugarukamo ndetse ntazakina irushanwa.”

Shampiyona ya Basketball nisubukurwa hagati ya tariki ya 18 n’iya 24 Ukwakira, imikino yose izajya ibera muri Kigali Arena.

Kugeza ubu Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) kivuga ko ikiguzi cy’igipimo kimwe ari 50$ (agera ku bihumbi 48700 Frw). Ibijyanye no gupimisha abakinnyi muri Basketball, bizishyurwa na Banki ya Kigali PLC nk’umuterankunga wa Shampiyona.

Shampiyona ya Basketball izasubukurwa tariki ya 18 Ukwakira, ikinwe mu gihe cy'iminsi irindwi gusa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .