Lakers yegukanye shampiyona ya NBA ku nshuro ya 17 (Amafoto)

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 12 Ukwakira 2020 saa 04:31
Yasuwe :
0 0

Los Angeles Lakers yegukanye shampiyona y’umukino w’intoki wa Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku nshuro yayo ya 17, itsinze Miami Heat imikino ine kuri ibiri muri itandatu bakinnye.

Umukino wa gatandatu warangiye Lakers itsinze amanota 106 kuri 93 ya Miami. Ni umukino Lakers yatsinzemo uduce dutatu twa mbere, kamwe ku manota 28 kuri 20 Miami, aka kabiri itsinda 36 kuri 16, aka gatatu 23 kuri 22 mu gihe aka nyuma Miami yagatsinze ku manota 35 kuri 19.

Ni igikombe cya kane kuri LeBron James wanabaye MVP w’imikino ya nyuma kuko yegukanye bibiri akinira Miami Heat, kimwe akinira Cleveland Cavaliers n’iki akinira Lakers.

Yanaciye agahigo ko gukina umukino wa 260 wa Playoff aho yatsinzemo amanota 28 agasama imipira 14 yavaga mu gakangara k’ikipe ye (rebound) ndetse agatanga n’imipira 10 yavuyemo amanota kuri bagenzi be mu minota 41 yamaze mu kibuga.

Usibye Michael Jordan wabaye MVP w’imikino ya nyuma inshuro esheshatu, nta wundi mukinnyi uri imbere ya LeBron James kuko we amaze kubigeraho inshuro enye.

Hari hashize imyaka icumi Lakers idatwara igikombe cya Shampiyona kuko yaherukaga icyo mu 2010 itsinda Boston Celtics.

Danny Green wa Lakers agerageza gutsinda amanota abiri
Miami yari yizeye gutsinda uyu mukino ku buryo bakina uwa karindwi ariko ntiyahiriwe
Anthony Davis ageregeza gutera mu nkangara amanota abiri
LeBron James agerageza gutsinda amanota atatu mu gihe Jimmy Butler yari hafi ye amubuza gutera umupira mu nkangara
Muri uyu mukino, James yatanzemo imipira 10 yavuyemo amanota kuri bagenzi be
Byari ibyishimo kuri Lakers yegukanye igikombe cyayo cya 17
Uyu mukino wabereye kuri AdventHealth Arena mu Mujyi wa Florida
Anthony Davis na LeBron James bari bishimye mbere gato y'uko umukino urangira
Bombi nibo bahetse Lakers kugera ku mukino wa nyuma
Nyuma y'umukino, Udonis Haslem wa Miami yahoberanye na LeBron James amushimira ku ntsinzi
LeBron James amaze kuba MVP inshuro enye, Michael Jordan niwe uri imbere ye kuko we ari inshuro esheshatu
Byari ibyishimo bikomeye kuri LeBron James wegukanye igikombe cya kane cya Shampiyona ya NBA

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .