LeBron James yatuye intsinzi ya Lakers Kobe Bryant n’umukobwa we baguye mu mpanuka

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 3 Ukwakira 2020 saa 07:07
Yasuwe :
0 0

LeBron James yatangaje ko yizeye ko Los Angeles yashimishije umuryango wa Kobe Bryant ubwo yatsinda Miami Heat amanota 124-114, ikayobora n’imikino 2-0 mu mikino ya nyuma ya Shampiyona ya NBA.

James yatsinze amanota 33 muri uyu mukino wabaye mu ijoro ryakeye mu gihe Anthony Davis yatsinzemo 32. Lakers yari yambaye imyambaro ya ‘Black Mamba’ mu rwego rwo guha icyubahiro umunyabigwi wayo Kobe Bryant.

Kobe Bryant n’umukobwa we Gianna, bari mu bantu icyenda bapfiriye mu mpanuka ya kajugujugu yabaye muri Mutarama uyu mwaka.

Nyuma y’umukino, LeBron James yagize ati “Biba ari agahebuzo guhagararira umuntu ufite byinshi avuze, atari ku mukino gusa ahubwo no ku ikipe nka Lakers yakiniye mu gihe gisaga imyaka 20.”

“Kuri twe, kumuha icyubahiro mu kibuga nicyo byari bivuze. Turatekereza umuryango wa Bryant kandi uri kumwe natwe. Turabakunda kandi turizera ko twabahesheje ishema muri iri joro.”

Gutsinda uyu mukino byatumye Lakers isigara ibura intsinzi ebyiri gusa kugira ngo yongere kwegukana igikombe cya Shampiyona ya NBA iheruka mu 2010, ubwo yakinagamo Kobe Bryant.

Umukino wa gatatu uteganyijwe mu ijoro rishyira ku wa Mbere.

Tyler Herro wa Miami Heat yakoze amateka yo kuba umukinnyi ukiri muto, ku myaka 20 n’iminsi 256, watangiye umukino wo mu mikino ya nyuma (NBA Finals), akuyeho agahigo kashyizweho na Magic Johnson mu 1980.

Herro yatsinze amanota 17 muri uyu mukino Miami Heat yaburagamo abarimo Goran Dragié, mu gihe Jimmy Butler yatsinzemo amanota 25.

Los Angeles Lakers yatsinze Miami Heat mu mukino wa kabiri, iyobora imikino ya nyuma n'intsinzi 2-0
LA Lakers yari yambaye imyambaro ya 'Black Mamba' mu rwego rwo guha icyubahiro nyakwigendera Kobe Bryant
LeBron James yizeye ko Lakers yashimishije Kobe Bryant n'umukobwe we baguye mu mpanuka ya kajugujugu muri Mutarama

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .