Miami Heat yageze mu mikino ya nyuma ya NBA isezereye Celtics

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 28 Nzeri 2020 saa 11:25
Yasuwe :
0 0

Miami Heat yageze mu mikino ya nyuma ya NBA ku nshuro ya mbere kuva mu 2014, nyuma yo gutsinda Boston Celtics amanota 125-113 mu mukino wabaye mu ijoro ryakeye.

Miami Heat yasezereye Boston Celtics mu gace k’Iburasirazuba ku mikino 4-2.

Iyi kipe yatwaye Shampiyona ya NBA inshuro eshatu, izahura na Los Angeles Lakers yitwaye neza mu Burengerazuba, mu mikino irindwi ya nyuma izabanzirizwa n’uwa mbere uzaba ku wa Gatatu.

Bam Adebayo yigaragaje ku ruhande rwa Miami Heat, aho yatsinze amanota 32 akanasama imipira 14 iva ku nkangara, mu gihe Jimmy Butler yongeyemo andi manota 22.

Kunanirwa kugera mu mikino ya nyuma uyu mwaka, ni ku nshuro ya gatatu bibaye kuri Boston Celtics mu mikino ya nyuma yo mu gace k’Iburasirazuba mu myaka ine.

Adebayo wari wishyizeho umukino baheruka gutsindwamo na Boston Celtics, yavuze ko yagombaga kugaragaza urwego ruri hejuru kugira ngo afashe Miami Heat.

Umutoza wa Miami Heat, Erik Spoerlstra, yayifashije kwegukana ibikombe bya NBA byikurikiranya mu 2012 na 2013, aho iyi kipe yari ifite abakinnyi bakomeye barimo LeBron James.

Kuri ubu, James azaba ari mu ikipe bahanganye nyuma y’uko afashije Lakers kongera kugera muri iyi mikino ya nyuma nyuma y’imyaka 10, ikaba igiye guhatanira igikombe cya 17 cya NBA.

Miami Heat yasezereye Boston Celtics iyitsindiye ku mikino ya nyuma yo mu Burasirazuba
Bam Adebayo yigaragaje ku ruhande rwa Miami Heat
Abakinnyi ba Miami Heat bishimira intsinzi babonye mu ijoro ryakeye
Umutoza Eric Spoelstra yafashije Miami Heat gutwara Shampiyona ya 2012 na 2013 ubwo yatozaga LeBron James
LA Lakers kuri ubu ikinamo LeBron James, ni iyo izahura na Miami Heat mu mikino ya nyuma ya NBA ya 2020 guhera ku wa Gatatu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .