NBA Finals: LA Lakers yatsinze Miami Heat mu mukino wa mbere

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 1 Ukwakira 2020 saa 09:02
Yasuwe :
0 0

Los Angeles Lakers yatangiye neza urugendo rwo gushaka igikombe cya 17 cya Shampiyona ya NBA, itsinda Miami Heat amanota 116-98 mu mukino wa mbere wo mu mikino ya nyuma.

Muri uyu mukino wabaye mu ijoro ryakeye, Anthony Davis yatsindiye Lakers amanota 34 mu gihe LeBron James yongeyemo andi 25, atanga indi mipira icyenda yavuyemo amanota kuri bagenzi be.

Lakers yayoboye agace ka mbere k’umukino n’ikinyuranyo cy’amanota atatu, yatsinze n’aka kabiri hajyamo amanota 17 mu gihe amakipe yombi yinjiye mu gace ka nyuma atandukanywa n’amanota 26.

Jimmy Butler watsinze amanota 23 ku ruhande rwa Miami Heat, ari mu bayifashije gutsinda agace ka nyuma ku manota 31-23, yigeze kuyoboramo n’ikinyuranyo cy’amanota 13 (23-10), ariko ntibyari bihagije.

Miami Heat yagowe no kuvunikisha abakinnyi bayo babiri ngenderwaho; Goran Dragić na Bam Adebayo batasoje umukino.

Dragić yavuye mu kibuga mu gace ka kabiri kubera imvune y’ikirenge mu gice Adebayo yavunitse urutugu mu gace ka gatatu.

LeBron James yavuze ko nubwo batsinze uyu mukino, ariko bagifite akazi gakomeye.

Ati “Akazi ntabwo kararangira. Ntabwo tunyuzwe no gutsinda umukino umwe. Ugomba kuzirikana uburyo gukina na Miami bikomera. Turacyafite byinshi byo gukora.”

Butler wagize ikibazo ku kirenge, akajya hanze y’ikibuga mbere yo kugaruka mu gace ka kane, yavuze ko yizeye kumera neza ndetse azakina umukino wa kabiri muri irindwi ishoboka, uzakinwa mu ijoro rishyira ku wa Gatandatu.

Anthony Davis agerageza kuzibira Goran Dragić muri uyu mukino wa mbere wa NBA Finals
LeBron James na Anthony Davis bafashije LA Lakers gutsinda Miami Heat mu mukino wa mbere
Goran Dragić ntiyasoje umukino nyuma yo kuvunika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .