NBA Finals: LeBron James yarakajwe no gutsindwa kwa Lakers ava mu kibuga umukino utarangiye (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 5 Ukwakira 2020 saa 02:15
Yasuwe :
0 0

LeBron James yavuye mu kibuga habura amasegonda 10 ngo umukino Los Angeles Lakers yatsinzwemo na Miami Heat amanota 115-104 urangire.

Uyu mukino wa gatatu wabaye mu ijoro ryakeye, watumye Lakers ikomeza kuyobora imikino ya nyuma ya NBA n’intsinzi 2-1 mu mikino irindwi ishoboka.

Miami Heat yari idafite Goran Dragić na Bam Adebayo bavunitse mu mukino wa mbere, yafashijwe cyane na Jimmy Butler watsinze amanota 40 muri ‘Triple double’ yakoze.

Butler w’imyaka 31, yabaye umukinnyi wa gatatu mu mateka y’imikino ya nyuma ya NBA, ubashije kugeza kuri ayo manota muri triple-double, nyuma ya LeBron James (2015) na Jerry West (1969) wigeze gukinira Lakers.

Ibyitwa “Triple-double” bigerwaho iyo umukinnyi agize byibuze imibare ibiri (guhera ku 10 kuzamura) mu byiciro bitatu birimo: amanota yatsinze, imipira yose yasamye iva ku nkangara, imipira yatanze ikavamo amanota, iyo yahagaritse n’iyo yambuye.

Lakers yaje gukina uyu mukino ibizi ko nta kipe yigeze ituruka inyuma ngo itware igikombe iyayibanje imikino 3-0, ariko yananiwe kubigeraho nubwo yari yatsinze imikino ibiri ibanza mu buryo bwasaga n’ubutayigoye cyane.

LeBron James watsinze amanota 25 ku ruhande rwa Lakers, yahisemo kuva mu kibuga habura amasegonda 10 ngo umukino urangire, aho byagaragara ko atishimiye uburyo batakajemo umukino.

Kuri mugenzi we, Anthony Davis witwaye neza mu mikino ibiri ibanza, uyu munsi byasaga n’ibyanze kuko yatsinze amanota 15 gusa.

Butler yavuze ko “Lakers ishobora gutsindwa mu gihe twaba dukoze ibyo tugomba gukora.”

Lakers yarwanye cyane no gukuramo amanota 13, 14 na 12 yagiye irushwa, ariko mu minota ya nyuma ntiyabasha kwirwanaho ku manota yatsinzwe na Jimmy Butler.

Umukino wa kane uteganyijwe mu ijoro rishyira ku wa Gatatu.

Jimmy Butler (22) yafashije Miami Heat gutsinda Lakers mu mukino wa gatatu wabaye mu ijoro ryakeye
LeBron James yatsinze amanota 25 muri uyu mukino, ariko ntabwo yari ahagije ku ruhande rwa Lakers
Anthony Davis (ibumoso) yari intwaro ikomeye ya Lakers mu mikino ibiri iheruka, ariko kuri uyu wa Mbere yatsinze amanota 15 gusa
LeBron James yagaragaye atishimiye kuba Lakers yarushwaga amanota menshi
LeBron James yasohotse mu kibuga ubwo haburaga amasegonda 9.2 ngo umukino urangire
LeBron James w’imyaka 35 ari gukina imikino ya nyuma ya NBA ku nshuro ya 10, ikaba ya mbere ari kumwe na Lakers
LeBron James yerekeza mu rwambariro nyuma yo kuva mu kibuga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .