NBA yasubukuwe Lakers itsinda Clippers, abakinnyi bapfukama haririmbwa indirimbo yubahiriza igihugu

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 31 Nyakanga 2020 saa 11:11
Yasuwe :
0 0

LeBron James yafashije Los Angeles Lakers gutsinda LA Clippers amanota 103-101 ubwo hasubukurwaga Shampiyona ya Basketball muri Amerika (NBA) nyuma y’amezi ane ihagaritswe kubera icyorezo cya Coronavirus.

Mu ijoro ryo ku wa Kane nibwo NBA yongeye gukinwa kuva muri Werurwe, aho habaye imikino ibiri muri 88 y’umwaka usanzwe w’imikino izakinirwa hamwe muri ESPN Wide World of Sports Complex hafi ya Orlando.

Mbere y’iyi mikino yabaye mu muhezo nk’imwe mu ngamba zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus, abakinnyi n’abatoza bapfukamye ubwo haririmbwaga indirimbo yubahiriza igihugu mu rwego rwo gushyigikira ubukangurambaga bwa ‘Black Lives Matter’ bwamagana irondaruhu rikorerwa abirabura.

Umukino wari utegerejwe na benshi mu ijoro ryakeye, warangiye LA Clippers itsinzwe na Los Angeles Lakers amanota 103-101.

LeBron James yafashije Los Angeles Lakers gutsinda uyu mukino nyuma yo gutsinda amanota abiri ya nyuma habura amasegonda 12.8.

Clippers yakinnye uyu mukino idafite Lou Williams uri mu kato nyuma yo kuva mu kigo kibamo abakinnyi cya Florida ndetse na Montrezl Harrell wagiye gukemura ibibazo byo mu muryango we ku wa 17 Nyakanga.

Los Angeles Lakers yigeze gushyiramo ikinyuranyo cy’amanota 13, yayoboye agace ka mbere ku manota 35-23, ariko itsindwa aka kabiri kuri 29-19.

Agace ka gatatu karangiye umukino uyobowe na LA Clippers ku kinyuranyo cy’inota rimwe (77-76) mu gihe amanota abiri yatsinzwe na LeBron James mu masegonda ya nyuma, ari yo yahesheje intsinzi Los Angeles Lakers ku kinyuranyo cy’amanota abiri (103-101).

Anthony Davis yatsinze amanota 34 muri uyu mukino, asama imipira umunani iva ku nkangara mu gihe LeBron James yatsinzemo amanota 16, asama imipira 11 iva ku nkangara mu gihe indi 11 yayitanze kuri bagenzi be bagatsinda andi manota.

George Paul watsinze amanota 30, ni we watsinze menshi ku ruhande rwa LA Clippers mu gihe Kawhi Leonard yatsinzemo 28.

Undi mukino wabaye, warangiye Utah Jazz itsinze New Orleans Pelicans amanota 106-104.

Abakinnyi ba NBA bapfukamye ubwo haririmbwaga indirimbo yubahiriza igihugu
NBA na yo yifatanyije n'Isi yose mu bukangurambaga bwa 'Black Lives Matter'
Paul George wa LA Clippers agerageza amahirwe yo gushyira umupira mu nkangara
LeBron James utigaragaje cyane muri uyu mukino, yafashije Los Angeles Lakers gutsinda
LeBron James ashimirwa na bagenzi be mu mukino wabaye mu rukerera

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .