Perezida Kagame yakurikiranye imikino y’irushanwa risoza Shampiyona ya Basketball

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 23 Ukwakira 2020 saa 05:37
Yasuwe :
0 0

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yitabiriye imikino y’irushanwa risoza Shampiyona ya Basketball mu bagabo n’abagore, aho rigeze muri ½.

Shampiyona y’umukino wa Basketball mu bagabo n’abagore, iterwa inkunga na Banki ya Kigali, yabaye irushanwa rya mbere rikinwe ku butuka bw’u Rwanda kuva hageze icyorezo cya Coronavirus muri Werurwe.

Ku wa 18 Ukwakira nibwo hatangiye iri rushanwa rizasozwa ku wa Gatandatu, aho riri kubera muri Kigali Arena mu muhezo.

Perezida Paul Kagame yitabiriye iyi mikino igeze muri ½, aho yarebye umukino wa mbere wa ½ mu bagabo, aho REG BBC yasezereye APR BBC ku manota 75-68.

Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Shema Maboko Didier na Perezida w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Basketball, Mugwiza Désiré, na bo bari mu bakurikiye uyu mukino.

Undi mukino wabaye kuri uyu wa Gatanu, ni uwo RP- IPRC Huye WBBC yasezereyemo APR WBBC ku manota 67-52, ikaba itegereje ikipe iza gutsinda hagati ya The Hoops Rwa na Ubumwe WBBC.

Mu bagabo, REG BBC izahura ku mukino wa nyuma uteganyijwe ku wa Gatandatu, n’ikipe iza gukomeza hagati ya Patriots BBC ifite igikombe cya Shampiyona giheruka na RP-IPRC Kigali BBC.

Iri rushanwa ryatangiye ku Cyumweru mu gihe hari hashize iminsi 219 (amezi arindwi n’iminsi itanu), nta mukino cyangwa irushanwa ribera ku butaka bw’u Rwanda kuva tariki ya 14 Werurwe ubwo Minisiteri y’Ubuzima yatangazaga ko habonetse umurwayi wa mbere wa COVID-19.

Ku wa 28 Nzeri nibwo Minisiteri ya Siporo yakomoreye imikino mu Rwanda, ariko buri shyirahamwe ry’umukino risabwa gutanga uburyo rizubahirizamo amabwiriza yo kwirinda COVID-19 mbere yo kwemererwa gusubukura amarushanwa cyangwa gutangira imyitozo ku makipe.

Amakipe ya Basketball yatangiye kwitoza nyuma yo gupimwa icyorezo cya Coronavirus ku wa 29 Nzeri mu gihe yagiye mu mwiherero muri Hotel La Palisse i Nyamata ku wa 16 Ukwakira, na bwo akabanza gupimwa COVID-19.

Banki ya Kigali imaze imyaka ibiri itera inkunga Shampiyona ya Basketball mu Rwanda, yishyuye ibisabwa byose kugira ngo amakipe 12 ari gukina iri rushanwa abe hamwe mu mwiherero kuva ku wa 16 Ukwakira kugeza ku wa 24 ubwo iri rushanwa rizaba risozwa.

Shampiyona ya Basketball igiye gusozwa u Rwanda rwitegura kwakira imikino yo mu matsinda A, B na D yo majonjora yo gushaka itike ya Afrobasket 2021 izitabirwa n’amakipe 16, ikabera i Kigali hagati ya ya tariki ya 24 Kanama n’iya 5 Nzeri 2021.

Muri iri rushanwa, ibihugu 11 byiyongera ku ikipe y’u Rwanda, bizahurira i Kigali mu Ugushyingo 2020 mu gihe andi makipe ane yo mu itsinda E azahurira mu Mujyi wa Alexandria mu Misiri.

Kimwe mu byagendeweho hatoranywa aho imikino yo gushaka itike ya Afrobasket 2021 izabera harimo kuba byoroshye kuhakorera ingendo kandi bikajyana no kuba bitashyira ubuzima bw’abantu mu kaga, aho bizakorwa hubahirizwa amabwiriza ya FIBA arimo gupima abantu no gukorera ahantu hatekanye.

Perezida Kagame akurikira umukino wahuje REG BBC na APR BBC mu bagabo, ari kumwe na Minisitiri Munyangaju Aurore Mimosa na Mugwiza Désiré uyobora FERWABA
Perezida Kagame aganira na Minisitiri wa Siporo bakurikiye iyi mikino
APR WBBC ifite igikombe mu bagore, yatsinzwe umukino wa mbere wa 1/2, isezererwa na RP-IPRC Huye WBBC
Abakinnyi REG BBC yitabaje mu mukino wa 1/2 wabaye kuri uyu wa Gatanu
Abakinnyi APR BBC yari yitabaje
Munyaneza Eric wa APR BBC ahanganiye umupira na Kubwimana Kazingufu Ali wa REG BBC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .