U Rwanda rwiteguye kwakira amatsinda yo gushaka itike ya Afrobasket 2021 na BAL 2020

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 12 Ukwakira 2020 saa 06:47
Yasuwe :
0 0

Perezida w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’umukino w’intoki wa Basketball (FERWABA), Mugwiza Désiré, yavuze ko u Rwanda rwiteguye kwakira imikino y’amatsinda yo gushaka itike ya Afrobasket 2021 ndetse n’irushanwa rya BAL 2020 rishobora kuba mu Ukuboza.

Mu cyumweru gishize nibwo FIBA Afrique yahisemo Umujyi wa Kigali nk’umwe muri ibiri izakira imikino y’amatsinda yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika mu bagabo (Afrobasket 2021) kizabera mu Rwanda hagati ya tariki ya 24 Kanama n’iya 5 Nzeri.

Iyi mikino y’amatsinda izaba mu Ugushyingo, izahuza amakipe 12 yo mu matsinda A, B na D.

Ishobora kuzakurikirwa n’irushanwa rya Basketball Africa League (BAL 2020) rizasorezwa mu Rwanda ku nshuro ya mbere riba, aho ryagombaga kuba muri Werurwe, risubikwa kubera icyorezo cya Coronavirus.

Aganira n’itangazamakuru, Perezida w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’umukino w’intoki wa Basketball (FERWABA), Mugwiza Désiré, yavuze ko bitaremezwa niba BAL 2020 izaba muri uyu mwaka, ariko iramutse yemejwe, u Rwanda rwiteguye kuyakira nubwo ruzaba rumaze kwakira amatsinda yo gushaka itike ya Afrobasket 2021.

Ati “Imikino ya BAL tuzabimenya kuko hari ikipe ya Basketball Africa League yaje kureba uko bifuza kuzakina iyo mikino ku buryo bazabitumenyesha vuba kugira ngo tumenye ko bizaba muri uyu mwaka, mu kwa 12 cyangwa niba izimurwa.”

“U Rwanda ruriteguye, ari guverinoma, ari federasiyo ya Basketball, Abanyarwanda muri rusange tumenyereye kwakira abashyitsi, ariko noneho ni ubukerarugendo bushingiye kuri siporo. Ni inyungu ku gihugu kwakira abantu barenga 300, turiteguye kugira ngo n’izindi nama byaba ngombwa igihugu kizayakire.

FERWABA ivuga ko Shampiyona ya Basketball ‘BK National League’ izatangira mu mpera z’iki cyumweru izafasha umutoza w’ikipe y’Igihugu gukurikirana abakinnyi azitabaza mu mikino yo gushaka itike ya Afrobasket 2021.

Mugwiza yagize ati “Ntabwo ari ukwakira gusa, tugomba no gutegura ikipe y’Igihugu. Ni yo mpamvu twashatse gutangiza shampiyona kugira ngo abantu bongere basubire mu mukino kuko bamaze igihe badakina. Nibirangira, umutoza azahamagara abakinnyi batangire kwitoza mu cyumweru cya mbere cy’ukwezi kwa 11.”

Tombora y’uburyo amakipe azahura mu isubukurwa rya Shampiyona ya Basketball mu bagabo n’abagore hagati ya tariki ya 18 n’iya 24 Ukwakira, iteganyijwe ku wa Kabiri tariki ya 13 Ukwakira.

Perezida wa FERWABA, Mugwiza Désiré, avuga ko isubukurwa rya Shampiyona rizafasha gutegura ikipe y'Igihugu izakina mu matsinda ya Afrobasket 2021 mu Ugushyingo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .