Ku wa Mbere, Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson, yatangaje gahunda igabanyije mu byiciro bine ikubiyemo uburyo bwo koroshya ingamba za Guma mu Rugo yatewe n’icyorezo cya COVID-19.
Imikino ikinirwa ahantu hafunguye irimo umupira w’amaguru, Golf na Tennis izemererwa gusubukura guhera tariki ya 29 Werurwe 2021.
Gahunda yo koroshya uburyo bwa guma mu rugo izashingira ku gupima inshuro enye nyuma yo gutanga urukingo, uko umubare w’ubwandu uzaba uhagaze ndetse hakarebwa n’uko ubwoko bushya bwa COVID-19 buhagaze.
Boris Johnson yavuze ko ibikorwa birimo inzu z’imyidagaduro, gyms na pisine bishobora kuzafungura guhera ku wa 12 Mata 2021 mu gihe byaherukaga gufungwa ku wa 4 Mutarama ubwo hashyirwagaho Guma mu Rugo.
Guverinoma y’u Bwongereza yavuze ko abafana bake bashobora kwemererwa kureba amarushanwa amwe kugira ngo hasuzumwe uko ingamba zubahirizwa, ayo arimo umukino wa nyuma wa Carabao Cup uzaba ku wa 25 Mata mu gihe gahunda zapanzwe zishobora gusiga abagera ku bihumbi 10 cyangwa 25% by’abicara muri stade bemerewe kureba imikino nyuma ya tariki ya 17 Gicurasi 2021.
Ibi bisobanuye ko umukino wa nyuma wa FA Cup uzabera i Wembley ku wa 15 Gicurasi uzabera mu muhezo nk’uko byagenze muri Kanama 2020, ariko mu isozwa rya Premier League izarangira ku wa 23 Gicurasi bashobora kwitabira.
Andi marushanwa arimo Euro 2020 izaba hagati ya tariki ya 11 Kamena n’iya 11 Nyakanga, Wimbledon izaba hagati ya tariki ya 28 Kamena n’iya 11 Nyakanga na British Grand Prix ya Formula 1 izaba ku wa 18 Nyakanga, ashobora kwitabirwa n’abafana.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!