Abakinnyi ba APR FC bakoze igeragezwa mbere yo kujya mu mwiherero (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 3 Ukwakira 2020 saa 01:40
Yasuwe :
0 0

Mbere y’uko abakinnyi ba APR FC bajya mu mwiherero i Shyorongi, aho bazajya bakorera imyitozo, babanje gukoreshwa igeragezwa n’abatoza ngo barebe uko bahagaze.

Iyi myitozo ngoramubiri yiganjemo iyo kwiruka ku maguru, yakorewe kuri Stade Amahoro, ihuza abakinnyi 31 b’iyi kipe yatwaye Shampiyona ya 2019/20 idatsinzwe.

Ni ku nshuro ya mbere abakinnyi ba APR FC bari bahuriye hamwe mu myitozo kuva muri Werurwe ubwo Shampiyona yahagarikwaga na Coronavirus. Buri umwe yakoreraga iwe mu rugo.

Abatoza n’abakinnyi bose ba APR FC barerekeza mu mwiherero i Shyorongi kuri uyu wa Gatandatu nyuma yo kuzuza ibisabwa na Minisiteri ya Siporo kugira ngo batangire imyitozo.

Ku wa Kabiri nibwo abakinnyi, abatoza n’abandi bakozi bose b’ikipe y’ingabo, bapimwe COVID-19 mu bitaro bya Gisirikare by’i Kanombe.

APR FC igiye gutangira kwitegura irushanwa rya CAF Champions League, aho ijonjora rya mbere rizaba mu mpera z’Ugushyingo.

Kugeza ubu ntiharamenyekana igihe Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda izatangirira, ariko FERWAFA yagaragaje ko idashobora gutangira mbere ya tariki ya 18 Ukuboza 2020.

Mutsinzi Ange na Buregeya Prince, bombi bakina mu bwugarizi, basiganwa ku maguru kuri Stade Amahoro
Kapiteni wa APR FC, Manzi Thierry, ayoboye itsinda rya bamwe mu bakinnyi ba APR FC bazengurukaga muri Stade Amahoro
Abatoza n'abakinnyi ba APR FC bahuriye kuri Stade Amahoro mbere yo kwerekeza mu mwiherero i Shyorongi
Abatoza ba APR FC na Manzi Thierry (ubanza iburyo) kuri Stade Amahoro
Umutoza wa APR FC, Adil Mohamed Erradi (iburyo) n'umunya-Argentine Pablo Morchón umwungirije
Umutoza Adil Erradi aganira na Nsanzimfura Keddy
Pablo Morchón akoresha imyitozo ngororamubiri abakinnyi ba APR FC
Bukuru Christophe wari warahagaritswe, Bizimana Yannick na Tuyisenge Jacques baguzwe, bose bitabiriye iyi myitozo
Manzi Thierry na Rwabuhihi Placide bazenguruka muri Stade Amahoro

Amafoto: APR FC


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .