Abakinnyi ba AS Kigali berekeje mu mwiherero n’imyitozo yo kwitegura CAF Confederation Cup (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 7 Ukwakira 2020 saa 12:29
Yasuwe :
0 0

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu nibwo abakinnyi bose ba AS Kigali n’abatoza bayo, bakoze imyitozo ya mbere bitegura umwaka w’imikino wa 2020/21.

Abakozi ba AS Kigali bapimwe COVID-19 ku wa Mbere nyuma yo guhabwa uburenganzira bwo gusubukura imyitozo nyuma y’amezi asaga atandatu.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, abakinnyi n’abatoza bageze kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo bitwaje ibikapu birimo ibikoresho byabo, aho bazajya baba muri Hotel Baobab iri hafi ya Stade bazajya bakoreramo imyitozo.

Abakinnyi ba AS Kigali babanje gupimwa umuriro no gukaraba intoki mbere yo gukora imyitozo ya mbere yabaye mu gitondo mu gihe ku mugoroba bakora iya kabiri.

Iyi kipe ifashwa n’Umujyi wa Kigali izongera guhagararira u Rwanda muri CAF Confederation Cup ya 2020/21 nyuma y’uko Igikombe cy’Amahoro cya 2020 gisheshwe kubera Coronavirus.

Umukino ubanza w’ijonjora rya mbere uteganyijwe hagati ya tariki ya 20 n’iya 22 Ugushyingo mu gihe uwo kwishyura uzaba hagati ya tariki ya 27 n’iya 29 Ugushyingo.

Ubwo AS Kigali yakinaga iri rushanwa Nyafurika mu mwaka w’imikino wa 2019/20, yasezerewe mu ijonjora rya kabiri, itsinzwe na Proline FC yo muri Uganda.

Kugeza ubu ntiharamenyekana igihe Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda izatangirira, ariko FERWAFA iherutse kugaragaza ko bidashobora kuba mbere ya tariki ya 18 Ukuboza 2020.

AS Kigali yabaye ikipe ya kabiri itangiye imyitozo nyuma ya APR FC yatangiye ku wa Gatandatu, aho ikorera i Shyorongi mu Karere ka Rulindo.

Ubwo umutoza wungirije wa AS Kigali, Mutarambirwa Djabil, yageraga ku myitozo mu gitondo
Myugariro w'ibumoso, Ishimwe Christian, yagiye ku myitozo yiteguye gukomereza mu mwiherero
Umutoza wongerera ingufu abakinnyi, Hakizimana Corneille, agera kuri Stade ya Kigali
Myugariro w'iburyo, Rusheshangoga Michel, agera ku kibuga
Rusheshengoga Michel yabanje gufata ifoto mbere yo kujya mu myitozo
Umunyezamu Ndayishimiye Eric 'Bakame' yerekeza mu myitozo
Bishira Latif na Benedata Janvier berekeza mu myitozo
Myugariro Karera Hassan yagiye mu myitozo yitwaje ibikoresho azifashisha mu mwiherero
Kayitaba Jean Bosco na Rurangwa Mossi berekeza mu myitozo
Kapiteni wa AS Kigali, Ntamuhanga Tumaini Tity, agera i Nyamirambo
Abakinnyi ba AS Kigali bavuye mu rugo biteguye gukomereza mu mwiherero
Imodoka y'umutoza Nshimiyimana Eric igera ku kibuga
Eric Nshimiyimana yongereye amasezerano muri AS Kigali mu mpeshyi kugira ngo azayifashe mu mikino Nyafurika
Ibyumba abakinnyi ba AS Kigali bazajya babamo muri Hotel Baobab
Aho abakinnyi bazajya barira, babiri bazajya basangirira ku meza amwe

Amafoto: Umurerwa Delphin


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .