Abanyamuryango ba FERWAFA bahawe inkunga y’ibiribwa ifite agaciro ka miliyoni 25 Frw

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 1 Ukwakira 2020 saa 08:17
Yasuwe :
0 0

Kuri uyu wa Kane tariki ya 1 Ukwakira, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryahawe inkunga y’ibiribwa rizashyikiriza abanyamuryango baryo muri ibi bihe bya COVID-19, yatanzwe na Sosiyete y’Ubwishingizi ya UAP Rwanda.

Mu gikorwa cyabereye ku cyicaro cya FERWAFA i Remera, Umuyobozi wa UAP Rwanda, Annie Nibishaka, yavuze ko batanze iyi nkunga y’ibiribwa ifite agaciro ka miliyoni 25 Frw kugira ngo bateze imbere siporo y’u Rwanda.

Ati “Urugendo rwacu n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru rwatangiye mu myaka mike ishize ubwo twatangizaga ubufatanye mu bwishingizi. Uyu munsi twishimiye gushyigikira Federasiyo no gutangaza ko tuzakomeza gukorana nayo duteza imbere siporo mu Rwanda.”

“Ikigo cyacu gifite imirongo ngenderwaho yo kugira ngo dushobore gutanga inkunga. Ntabwo amafaranga yari yemewe, twagombaga kuyatanga mu biribwa cyangwa mu byo kwa muganga kugira ngo dufashe mu bijyanye n’ubuzima.”

Inkunga yatanzwe izagabanywa abanyamuryango bose ba FERWAFA, aho bari mu bice bitandukanye by’igihugu. Bazahabwa ifu y’ibigori (kawunga), umuceri n’amavuta yo guteka.

Visi Perezida wa FERWAFA, Habyarimana Marcel, yavuze ko “Iyi nkunga izagera ku banyamuryango bose ba FERWAFA uko ari 63 kuko bose bagezweho n’ingaruka za COVID-19.”

Buri munyamuryango azahabwa imifuka 10 y’ibilo 25 bya kawunga, imifuka icyenda y’umuceli ndetse na litilo 20 z’amavuta yo guteka.

Sosiyete ya UAP Insurance Rwanda ikorera mu Rwanda kuva mu 2012, ikaba rimwe mu mashami ya UAP ikorera muri Kenya, Uganda, Sudani y’Epfo na Tanzania.

UAP isanzwe ari umufatanyabikorwa wa FERWAFA, aho iri Shyirahamwe rya Ruhago ryafatiye ubwishingizi abakinnyi, abagize ‘Staff Technique’, n’abayobozi bitabira amarushanwa, muri iyi sosiyete.

FERWAFA na UAP Rwanda basobanuye ibijyanye n'inkunga y'ibiribwa izahabwa abanyamuryango muri ibi bihe bya COVID-19
Visi Perezida wa FERWAFA; Habyarimana Marcel, yavuze ko inkunga yatanzwe izagezwa ku banyamuryango bose
Umuyobozi Mukuru wa UAP Rwanda, Annie Nibishaka, avuga ko bahisemo gutanga inkunga y'ibiribwa kugira ngo bashyigikire siporo y'u Rwanda
Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, Uwayezu François Régis, asobanura ibijyanye n'ubwishingizi abanyamuryango bahabwa na UAP
Abayobozi ba UAP Rwanda n'aba FERWAFA bafata ifoto

Amafoto: Umurerwa Delphin


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .