Ally Niyonzima mu bakinnyi ba Azam FC bitegura Mbeya City

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 17 Nzeri 2020 saa 11:13
Yasuwe :
0 0

Umukinnyi mpuzamahanga w’Umunyarwanda ukina hagati mu kibuga, Niyonzima Ally, ari mu bakinnyi ba AZAM FC bakoze imyitozo yo kuri uyu wa Kane bitegura umukino w’umunsi wa gatatu wa Shampiyona ya Tanzania bazahuramo na Mbeya City ku Cyumweru.

Amakuru IGIHE yamenye ni uko ku wa Gatatu Niyonzima Ally yerekeje i Dubai hamwe n’umukunzi we Muni Bosslady. Mu mafoto yashyizwe hanze n’uyu mukobwa yerekana aba bombi bari mu rugendo rugana i Dubai.

Ubuyobozi bwa Azam FC bwo bwatangaje ko Niyonzima ari kumwe n’abandi mu ikipe ndetse ko uyu mukinnyi w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, yagaragaye mu myitozo yo ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane.

Ibinyujije ku rubuga rwa Instagram, Azam FC yatangaje ko izerekeza mu Ntara ya Mbeya ku wa Gatanu, aho izakinira na Mbeya City ku Cyumweru.

Yagize iti “Twakoze imyitozo ya nyuma mu Mujyi wa Dar es Salaam kuri uyu wa Kane mbere yo kwerekeza mu Ntara ya Mbeya ejo.”

“Tugiye gukina na Mbeya City mu mukino uteganyijwe ku wa 20 Nzeri kuri Stade ya Sokoine mbere yo kwerekeza mu gace ka Sumbawanga mu Ntara ya Rukwa guhatana na Tanzania Prisons ku wa 26 Nzeri 2020.”

Niyonzima Ally ntiyakinnye imikino ibiri ibanza Azam FC yatsinzemo Polisi Tanzania igitego 1-0 na Coastal Union ibitego 2-0.

Niyonzima ni umukinnyi wa Azam FC guhera mu ntangiriro za Kanama, aho yasinye imyaka ibiri nyuma yo gutandukana na Rayon Sports yari amazemo amezi atandatu.

Niyonzima Ally (iburyo) mu myitozo ya Azam FC yabaye kuri uyu wa Kane
Azam FC iri kwitegura umukino w'umunsi wa gatatu wa Shampiyona ya Tanzania, izakirwamo na Mbeya City FC ku Cyumweru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .