Amagaju FC yabaye ikipe ya mbere yapimishije abakinnyi COVID-19 mu Cyiciro cya Kabiri

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 11 Ukwakira 2020 saa 11:00
Yasuwe :
0 0

Ikipe y’Amagaju FC ifite intego yo gukina Icyiciro cya Mbere mu mwaka utaha w’imikino, yabimburiye andi makipe yo mu Cyiciro cya Kabiri gupimisha abakinnyi n’abakozi bayo icyorezo cya COVID-19.

Kuri iki Cyumweru nibwo abakinnyi n’abakozi 30 b’Amagaju FC bapimwe COVID-19 mu gikorwa cyabereye i Nyamagabe.

Amagaju FC iri mu makipe umunani azakina imikino ya Play-offs yo kwishakamo abiri azakina Icyiciro cya Mbere mu mwaka utaha w’imikino, ubuyobozi bwayo buvuga ko bwahisemo gupimisha abakinnyi kugira ngo batangire umwiherero hakiri kare.

Umunyamabanga Mukuru w’Amagaju FC, Hagenimana Martin, yagize ati “FERWAFA yaduteguje ko Play-offs zizatangira vuba, kugira ngo twitegure kare twabapimishije kuko bari bamaze hafi amezi arindwi tutazi aho bari. Ni ukugira ngo nibatubwira ko play-offs tuzabe twiteguye.”

“Nibaduha uburenganzira bwo gutangira kwitoza, abatoza baratangira gukorana n’abakinnyi ku kibuga dusanzwe dukoresha. Ibyo bazakenera natwe ni uruhare rwacu rwo kubishaka. Abafana turabizeza ko tuzakora ibishoboka tukareba ko ikipe yacu yasubira mu Cyiciro cya Mbere.”

Umutoza wungirije, Ibyimana Crispin, yavuze ko abakinnyi basubiye inyuma bitewe n’igihe bamaze badakora imyitozo ndetse hari bamwe biyongereye ibiro.

Ati “Imbogamizi zirahari kuko amezi atandatu cyangwa arindwi abantu badakora imyitozo ntibyoroshye, ariko niduhura tuzareba ko bakongera gusubira ku rwego tubifuzaho. Twabonye ko abenshi babyibushye, biyongereye ibiro, birasaba ko tubakoresha bikagabanyuka.”

Kapiteni w’Amagaju, Nzabahimana Emmanuel, avuga ko we na bagenzi be biteguye gukora cyane kugira ngo bazitware neza mu mikino ya Play-offs bazitabira mu minsi iri imbere.

Uretse kuba ikipe ya mbere ipimishije abakinnyi bayo mu Cyiciro cya Kabiri, Amagaju FC yiyongereye ku yandi makipe y’umupira w’amaguru arimo APR FC, AS Kigali, Espoir FC na Sunrise FC yamaze gupimisha abakinnyi kugira ngo atangire imyitozo.

Abakinnyi b'Amagaju FC bapimwe COVID-19 kuri iki Cyumweru
Visi Perezida w’Amagaju, Harerimana Emmanuel, apimwa COVID-19
Umubiligi Lucas Cannoot ushinzwe gukurikirana abakiri bato mu Amagaju, na we ari mu bapimwe
Amagaju FC yabaye ikipe ya mbere yapimishije abakinnyi COVID-19 mu Cyiciro cya Kabiri
Umunyamabanga Mukuru w'Amagaju, Hagenimana Martin n'umuganga w'ikipe, nabo bari mu bapimwe
Abakinnyi b'Amagaju bongeye guhurizwa hamwe kugira ngo bitegure imikino ya Play-offs izaba mu minsi iri imbere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .