Amavubi arateganya umukino wa gicuti mbere yo guhura na Cap-Vert

Yanditswe na IGIHE
Kuya 17 Nzeri 2020 saa 03:19
Yasuwe :
0 0

Umutoza w’Amavubi, Mashami Vincent, yavuze ko bateganya gukina umukino wa gicuti mu mpera z’Ukwakira mbere yo guhura na Cap-Vert mu mikino ibiri yo mu itsinda F ryo gushaka itike ya CAN 2022 izabera muri Cameroun.

U Rwanda ruzahura na Cap-Vert hagati ya tariki ya 9 n’iya 17 Ugushyingo mu mikino ibiri y’umunsi wa gatatu n’uwa kane yo mu itsinda F yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2022 kizabera muri Cameroun.

Mu kiganiro yagiranye na Radio Rwanda kuri uyu wa Kane, Mashami Vincent utoza Amavubi, yavuze ko bateganya gukina umukino wa gicuti mbere y’iyo mikino ibiri yombi y’amarushanwa, ariko bitaremezwa niba uzaba.

Ati “Umukino wa gicuti twarawatse mbere y’uko dukina na Cap-Vert, turateganya wenda ko niba tuwubonye, kuko kuwaka ni kimwe no kuwubona ni ikindi, kuko n’abo dushaka kuwukina nabo ushobora gusanga hari izindi gahunda bapanga. Twawupanze mu mpera z’ukwezi kwa 10 kandi turizera ko byakunda tugakina abakinnyi barabanje gukora ku mupira.”

“Ibihugu twifuje gukina nabyo birahari, ni byinshi, bizaterwa n’abazaba batwemereye. Mu karere [k’Uburasirazuba] ntabyo kuko Uganda na Kenya hari amarushanwa tuzahuriramo.”

Abajijwe uburyo Ikipe y’Igihugu izahamagarwa kandi abakinnyi benshi bamaze igihe badakina, Mashami yavuze ko hari uburyo babakurikirana, ariko uko byagenda kose hari abazahamagarwa bagakina.

Ati “Ntabwo byoroshye, tuzagerageza guhamagara bake beza, tuzakora ubusesenguzi bworoshye; urebye uburyo abakinnyi ba APR bari gukora muri iyi minsi, ukareba abo dufite hanze batari benshi cyane, tuzavanga n’abandi bari hano twatangiye kureba muri gahunda twatangije ndetse tuzanakomeza. Bizarangira tubonye ikipe igomba kwitabira kuko ni ngombwa.”

Mu gushaka itike ya CAN 2022, u Rwanda ni urwa nyuma mu itsinda F n’amanota 0, ni nyuma y’uko rutsinzwe na Mozambique ibitego 2-0 ndetse na Cameroun igitego 1-0 mu mikino ibiri imaze gukinwa, yombi yabaye mu Ugushyingo 2019.

Mashami avuga ko nubwo amahirwe y’u Rwanda ari make ugereranyije n’aya Cameroun, biteguye gukora cyane kugira ngo barebe ko haboneka itike y’Igikombe cya Afurika.

Kugeza magingo aya, umupira w’amaguru uri muri siporo zitaremerwa gusubukura imyitozo.

Ku wa Mbere, FERWAFA yahaye abanyamuryango bayo amabwiriza agomba kubahirizwa mu gihe hitegurwa ko imikino isubukurwa.

Nubwo Minisiteri ya Siporo yatanze icyizere ko amakipe y’Igihugu azitabira amarushanwa mu Ugushyingo, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) riherutse gukuraho amatariki y’agateganyo ryari ryatanze, azatangiriraho amarushanwa yaryo mu Ukwakira, rivuga ko hazatangazwa andi.

Mu gihe hataremezwa igihe amarushanwa y’umupira w’amaguru azasubukurirwa, hari gutekerezwa uburyo Ikipe y’Igihugu izategurwa ikitabira imikino mpuzamahanga nubwo iy’imbere mu gihugu yaba itaratangira.

Indi nkuru wasoma: Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ yatangiye guhuriza hamwe bamwe mu bakinnyi bagakora imyitozo ngororamubiri.

Umutoza w'Amavubi, Mashami Vincent (iburyo) avuga ko bateganya gukina umukino wa gicuti mbere yo guhura na Cap-Vert

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .