Amavubi ataka igihe kidahagije cyo kwitoza akomeje kwitegura Cap-Vert (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 14 Ukwakira 2020 saa 07:14
Yasuwe :
0 0

Ikipe y’Igihugu y’Umupira w’Amaguru mu bagabo ‘Amavubi’, ikomeje imyitozo yo kwitegura imikino ibiri yo mu itsinda F izahuramo na Cap-Vert mu kwezi gutaha mu gushaka itike ya CAN 2022 izabera muri Cameroun.

Amavubi yatangiye umwiherero ku wa Gatanu nyuma y’iminsi ibiri ahamagawe mu cyumweru gishize. Abakinnyi n’abatoza babanje gupimwa COVID-19 ndetse bapimwe n’ibilo kugira ngo harebwe uko imibiri yabo ihagaze.

Ikipe y’Igihugu ikomeje kwitoreza kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, aho irimo abakinnyi 22 nyuma yo kwakira abakinnyi bavuye muri AS Kigali mu gihe 10 bakina hanze n’aba APR FC 11 bataraza, bazitabira ubutumire mu minsi iri imbere.

Umutoza ushinzwe kongerera Ingufu abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu , Mwambari Serge, avuga ko nyuma yo kumara igihe kinini batitoza, bagahamagarwa bitinze, bizatuma batitoza uko bikwiye.

Ati "Igihe dufite ntabwo kitwemerera gukora gahunda zose uko twabikora ariko turaza gukomatanya gahunda zo kongera imbaraga, iza tekinike ndetse n’iz’amayeri yo mu kibuga, tubikorere hamwe."

"Ikindi ni uko turi gukorana n’abaganga b’ikipe kugira ngo abakinnyi batavunika kuko dufite gahunda zibarinda imvune, tukarebera hamwe uburyo abakinnyi bagaruka ku rwego bari bariho batagize imvune."

Biteganyijwe ko abakinnyi bo muri APR FC bazitabira Umwiherero w’Ikipe y’Igihugu guhera tariki ya 25 Ukwakira mu gihe abakina hanze bazahagera nyuma bitewe n’uburyo bazarekurwamo n’amakipe yabo.

Amavubi azabanza kwakirwa n’Ikipe y’Igihugu ya Cap-Vert tariki ya 13 Ugushyingo mu gihe umukino wo kwishyura uzabera i Kigali tariki ya 17 Ugushyingo 2020.

U Rwanda ni urwa nyuma mu itsinda F n’amanota 0, nyuma yo gutsindwa na Mozambique ibitego 2-0 ndetse na Cameroun igitego 1-0 mu mikino ibiri imaze gukinwa, yombi yabaye mu Ugushyingo 2019.

Myugariro Usengimana Faustin mu myitozo yo kuri uyu wa Gatatu
Umutoza Mashami Vincent areba uko abakinnyi be bakora imyitozo
Ndekwe Hervé ni umwe mu bakinnyi ba AS KIgali bari mu Amavubi
Rugwiro Hervé ashoreye umupira mu myitozo
Sugira Ernest yitegura gutera ishoti
Nshuti Dominique Savio ukinira Police FC yitegereza aho atera umupira
Hakizimana Muhadjiri mu myitozo y'Ikipe y'Igihugu
Myugariro Emery Bayisenge ntiyakinnye imikino ibiri ibanza u Rwanda rwakinnye muri aya matsinda kubera imvune
Kalisa Rachid atera umupira mu gihe Iyabivuze yitegerezaga uko abikora
Ndayishimiye Eric 'Bakame' agwira umupira mu myitozo
Kimenyi Yves, Kwizera Olivier na Ndayishimiye Eric 'Bakame' ni bo banyezamu kugeza ubu bari mu mwiherero
Umunyezamu Kimenyi Yes atanga umupira kuri mugenzi we
Rutanga Eric atera umupira n'umutwe
Umuganga w'Amavubi, Rutamu Patrick, yambaye agapfukamunwa mu myitozo nk'uburyo bwo kwirinda
Abakinnyi b'Amavubi bafata ifoto
Iyabivuze Osée, Ndekwe Felix, Sugira Ernest na Twizeyimana Martin Fabrice mu myitozo yo kwitegura Cap-Vert
Sibomana Patrick ahabwa umuti usukura intoki
Abatoza b'Amavubi bavuga ko nta gihe gihagije bafite cyo gutanga imyitozo yose ku bakinnyi
Iradukunda Bertrand mu myitozo yo kuri uyu wa Gatatu
Mico Justin yitegereza uyoboye imyitozo ibyo akora

Amafoto: Umurerwa Delphin


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .