Amavubi y’Abagore yagenewe miliyoni 100 Frw mu nkunga yatanzwe na FIFA

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 21 Nzeri 2020 saa 07:58
Yasuwe :
0 0

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryemeje ko agera kuri miliyoni 100 Frw muri miliyoni 466 955 Frw yatanzwe na FIFA ngo agoboke umupira w’abagore muri ibi bihe bya COVID-19, azagenerwa amakipe y’igihugu mu byiciro bitandukanye.

Muri Kamena, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi ryageneye buri federasiyo hafi miliyari 1.5 Frw (miliyoni 1.5$) arimo ibihumbi 500$ agenewe umupira w’abagore muri ibi bihe bya Coronavirus.

Inama ya Komite Nyobozi ya FERWAFA yateranye tariki ya 4 Nzeri 2020, yanzuye ko muri miliyoni 466 955 Frw zigenewe umupira w’abagore, miliyoni 100 Frw zizagenerwa Amavubi y’Abagore, ikipe nkuru igahabwamo miliyoni 50 Frw.

FERWAFA yemeje ko iyi nkunga ya ’’FIFA WOMEN FOOTBALL GRANT’’ yagenewe amakipe yo mu cyiciro cya Mbere n’icya Kabiri mu bagore, izakoreshwa mu bikorwa bikurikira:

  • Ingengo y’imari izakoreshwa ku Ikipe y’Igihugu Nkuru y’Abagore: 50 000 000 Frw.
  • Ingengo y’imari izakoreshwa ku ikipe z’Igihugu z’abakobwa z’abato: 50 000 000 Frw.
  • Gutera inkunga amakipe y’abagore yo mu Cyiciro cya Mbere n’icya Kabiri: 151 000 000 Frw.
  • Ingengo y’imari izakoreshwa mu marushanwa y’abana b’abakobwa: 38,090,000 Frw.
  • Ingengo y’imari izakoreshwa mu bijyanye n’amahugurwa y’abatoza b’abagore: 23 950 000 Frw.
  • Ingengo y’imari izakoreshwa mu gukomeza guteza imbere abasifuzi b’abagore: 9 000 000 Frw.
  • Ingengo y’imari izakoreshwa mu gutegura gahunda yo kugera ku iterambere rirambye ry’umupira w’abagore mu Rwanda: 10 000 000 Frw.
  • Ingengo y’imari izakoreshwa mu gutanga inkunga y’ibikoresho by’umupira w’amaguru ku makipe y’abagore n’ay’abana b’abakobwa (imipira yo gukina): 50 915 000 Frw.
  • Ingengo y’imari izakoreshwa mu gutangiza amashuri ane y’icyitegererezo y’abana b’abakobwa: 84 000 000 Frw.
Ikipe y'Igihugu nkuru y'Abagore yagenewe miliyoni 50 Frw mu nkunga yatanzwe na FIFA

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .