Amikoro mu byatumye Mashami atinda guhamagara Amavubi azakina na Cap-Vert

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 6 Ukwakira 2020 saa 10:57
Yasuwe :
0 0

Mu gihe habura ukwezi kumwe ngo Amavubi akine umukino wa mbere na Cap-Vert mu gushaka itike ya CAN 2022 izabera muri Cameroun, kugeza magingo aya ntiharamenyekana igihe ikipe y’Igihugu izahamagarirwa.

Ku wa 19 Kanama nibwo Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) yatangaje ingengabihe nshya y’amarushanwa mpuzamahanga nyuma y’uko iyari isanzwe yahinduwe cyane n’icyorezo cya Coronavirus kuva muri Werurwe.

Ibi byasaga nk’integuza ku mashyirahamwe y’imikino mu bihugu bitandukanye ndetse kuri FERWAFA, ubuyobozi bwayo bwavugaga ko bwatangiye kwitegura kugira ngo imikino izakomorerwe gahunda yose iri ku murongo.

Guhera mu cyumweru gishize, byari byitezwe ko umutoza Mashami Vincent azahamagara abakinnyi b’Amavubi bitegura umukino wa Cap-Vert, ni nyuma y’uko ku wa 28 Nzeri Minisiteri ya Siporo yari yakomoreye imikino yose ndetse ku wa 1 Ukwakira, iha uburenganzira amakipe ya APR FC na AS Kigali ngo atangire imyitozo.

Amakuru ahari avuga ko mu cyumweru gishize, Mashami Vincent yagaragarije FERWAFA ikipe y’Igihugu ateganya guhamagara n’uburyo abatoza bifuza ko yiteguramo.

Ubuyobozi bwa FERWAFA nabwo bwashyikirije iyo gahunda Minisiteri ya Siporo ifite ikipe y’Igihugu mu nshinga zayo, kugira ngo itange amafaranga akenewe, Amavubi atangire kwitegura.

Inama yahuje impande zombi ku wa Gatanu w’icyumweru gishize nta mwanzuro ufatika yagezeho ndetse bivugwa ko Minisiteri ya Siporo yabwiye FERWAFA ko idafite amafaranga yose isaba yo gutegura ikipe y’Igihugu, ahubwo nayo yagira ayo yongeraho binyuze mu yo igenerwa na FIFA n’andi yabonye mu nkunga zo guhangana n’ibihe bya COV-19, ariko ntibyumvikanyweho.

Impande zombi zongeye guhura ku wa Mbere n’ubundi ziganira ku buryo ikipe y’Igihugu yahamagarwa.

Mu kiganiro yagiranye na Televiziyo Rwanda ku wa Mbere, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Shema Maboko Didier, yavuze ko nubwo amikoro yaba adahagije ariko icyangomba ari ugutegura ikipe ishobora guhangana.

Ati “Ibice byose by’ubuzima byagizweho ingaruka na COVID-19, ntabwo rero siporo ariyo yasigaye inyuma cyangwa se Minisiteri ya Siporo yaba itarakozweho, ariko icyo tugomba kureba ni uburyo ikipe y’Igihugu yakwitegura kandi igahagararira igihugu mu buryo bwiza ku buryo igomba guhangana n’andi makipe tuzakina.”

“Guhamagara abakinnyi ni FERWAFA igomba kubahamagara, ariko kugira ngo bahamagarwe hari ibigomba kubanza gutegurwa mu mikoranire ya Minisiteri na FERWAFA.”

“Hari ingamba zo kwirinda kugira ngo abazajya gukina bazabe bafite ubuzima bwiza, ikindi kandi harimo no kureba aho bazajya gukina niba bazaba bafite ubwo buzima bwiza kugira ngo batazigira ikibazo mu nzira cyangwa aho bazaba bagiye gukinira. Ibyo ni ibyari birimo birakorwa.”

Biteganyijwe ko Mashami Vincent ashobora gutangaza abakinnyi yahamagaye ku wa Gatatu mu gihe hari amakuru avuga ko mu bakinnyi basaga 13 bakina hanze, yari yifuje guhamagara, yasabwe kubagabanya ntibarenge 10.

Cap-Vert izakira u Rwanda mu mukino w’umunsi wa gatatu uteganyijwe ku wa 9 Ugushyingo mu gihe umukino wo kwishyura uzabera i Kigali ku wa 17 Ugushyingo 2020.

U Rwanda ni urwa nyuma mu itsinda F n’amanota 0, ni nyuma y’uko rutsinzwe na Mozambique ibitego 2-0 ndetse na Cameroun igitego 1-0 mu mikino ibiri imaze gukinwa, yombi yabaye mu Ugushyingo 2019.

Imikoranire idahamye hagatiya FERWAFA na Minisiteri ya Siporo ni kimwe mu bigarukwaho bituma amakipe y’Igihugu adategurwa neza.

Ubwo Amavubi yari avuye gukina na Mozambique mu Ugushyingo 2019, abakinnyi bageze i Kigali mu byiciro bitatu, habura umunsi umwe ngo bakine na Cameroun, yo yari yabatanze kugera mu Rwanda.

Ikibazo cy'amikoro kiri mu bigarukwaho byatindije guhamagarwa kw'Amavubi azakina na Cap-Vert

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .