APR FC igiye kumara iminsi 50 i Shyorongi mbere yo gukina umukino wa mbere w’irushanwa (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 4 Ukwakira 2020 saa 09:12
Yasuwe :
0 0

Abakinnyi n’abatoza ba APR FC berekeje i Shyorongi ku wa Gatandatu, aho bagiye kumara iminsi igera kuri 50 mu mwiherero, bitegura irushanwa rya CAF Champions League rizatangira mu mpera z’Ugushyingo.

APR FC yabaye ikipe ya mbere mu Rwanda igiye gutangira imyitozo nyuma yo gupimisha abakinnyi n’abakozi bayo icyorezo cya COVID-19 ku wa Kabiri.

Nyuma y’igeragezwa ry’imyitozo ngororamubiri bakoreye kuri Stade Amahoro ku wa Gatandatu mu gitondo, ku gicamunsi, bose berekeje i Shyorongi, aho bazakomeza kuba muri Hoteli Dian Fossey, bakanahakorera imyitozo.

APR FC irakora imyitozo ya mbere kuri iki Cyumweru saa cyenda.

Mu ngamba zafashwe mu isubukurwa ry’imikino harimo kuba abakinnyi bagomba kubanza gupimwa, bagashyirwa hamwe kugira ngo bitoze banirinda icyorezo cya COVID-19.

APR FC izamara iminsi igera kuri 50 i Shyorongi mu Karere ka Rulindo mbere y’uko ikina umukino wayo wa mbere w’irushanwa, aho uzaba ari uw’ijonjora rya mbere rya CAF Champions League uteganyijwe hagati ya tariki ya 20 n’iya 22 Ugushyingo mu gihe uwo kwishyura uzaba hagati ya tariki ya 27 n’iya 29 Ugushyingo.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru mu kwezi gushize, umutoza mukuru wa APR FC, Umunya-Maroc Adil Mohamed Erradi, yavuze ko bateganya gukina imikino ibiri ya gicuti mbere yo Champions League, ariko bazahitamo amakipe bazahura bagendeye kuri shampiyona zamaze gusubukurwa ndetse n’ikipe bazaba batomboye.

Ati “Tuzategura imikino ya gicuti tugendeye ku buryo tuzaba duhagaze. Mu byumweru bibiri bya nyuma tuzakina n’amakipe abiri ari ku rwego rwo hejuru ku buryo bizadufasha.”

APR FC yabonye itike yo guhagararira u Rwanda muri CAF Champions League nyuma yo kwegukana Shampiyona ya 2019/20 idatsinzwe.

Kugeza ubu ntiharamenyekana igihe Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda izatangirira, ariko FERWAFA yagaragaje ko idashobora gutangira mbere ya tariki ya 18 Ukuboza 2020.

Abakinnyi n'abatoza ba APR FC bagiye i Shyorongi kuba mu mwiherero muri Hotel Dian Fossey iri mu Karere ka Rulindo
Myugariro wo hagati, Buregeya Prince, asohoka mu modoka ubwo bari bageze i Shyorongi
Rutahizamu Byiringiro Lague asohokana igikapu kirimo ibikoresho bye
Nshuti Innocent ni umwe mu bakinnyi 31 ba APR FC berekeje i Shyorongi
Bukuru Christophe wari warahagaritswe kubera imyitwarire mibi, na we yajyanye n'abandi mu mwiherero
Ruboneka Jean Bosco ni umwe mu bakinnyi bashya bari muri APR FC
Myugariro wo hagati, Rwabuhihi Placide, yifotozanya ibikapu ubwo bari bageze i Shyorongi
Mushimiyimana Mohamed ukina hagati, yahagaze afata ifoto
I Shyorongi, abakinnyi ba APR FC bishimiye isabukuru y'amavuko ya Butera Andrew wujuje imyaka 27
Umutoza mukuru, Mohammed Adil Erradi (ibumoso) n’impuguke mu gutoza abanyezamu Haji Hassan Taieb (iburyo) bari kumwe na kapiteni wungirije wa APR FC, Butera Andrew, wujuje imyaka 27

Amafoto: APR FC


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .