APR FC irateganya kongera gushinga ikipe y’abagore

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 18 Ukwakira 2020 saa 10:00
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi wungirije wa APR FC, Maj Gen Mubaraka Muganga, avuga ko bateganya kongera gushinga ikipe y’abagaore mu mupira w’amaguru.

Ikipe y’abagore ya APR WFC yabayeho kugeza mu 2013, ariko isenyuka mu mpera z’uwo mwaka nyuma yo kumara imyaka ine idatwara igikombe.

Aganira n’abanyamakuru ku wa Gatandatu, Umuyobozi wungirije wa APR FC, Maj Gen Mubaraka Muganga, yavuze ko impamvu nta kipe y’abagore ihari muri iyi minsi, ari uko hari ahandi hashyizwe ingufu cyane, ariko barajwe ishinga no guteza imbere imikino mu bagore.

Ati “Mu bantu bashyigikiye iterambere ry’abagore, APR iri ku isonga. Ntabwo rero twatangwa. Muzi ko APR ari ikipe y’ingabo, hafi ya buri mukino ubaho hose APR iba ihari. Ntabwo twavuga rero ngo ikipe y’abakobwa ntitekerezwaho, ahubwo hari ibyashyizwe imbere cyane.”

Maj Gen Mubaraka Muganga yemeje ko iyi ikipe y’abagore y’umupira w’amaguru izongera gushingwa ku bufatanye n’ubuyobozi bukuru bw’ingabo.

Ati “By’umwihariko rero nk’uhagarariye ikipe y’abasore, turifuza cyane ko na bashiki babo baboneka. Murabizi ko dufite umubare munini w’abasirikare b’abakobwa, dushobora gukuramo abashinga ikipe yabo birashoboka, navuga ko biri muri gahunda.”

“Sinavuga ngo ni ejo cyangwa ejo bundi, ariko biri mu bintu byihutirwa. Hamwe n’ubuyobozi bwacu bushya bw’ingabo ndumva ari ikintu tuzabashyikiriza, tunabereka ko n’abandi banyamuryango babibaza.”

APR igira amakipe y’abagabo n’abagore mu mikino Ngororamubiri, Basketball na Volleyball.

Visi Perezida wa APR FC, Maj Gen Mubaraka Muganga, avuga ko bagiye kongera gushinga ikipe y'abagore

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .