APR FC yatangiye imyitozo i Shyorongi, abakinnyi bashya barimo Tuyisenge na Bizimana Yannick barakirwa (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 5 Ukwakira 2020 saa 07:49
Yasuwe :
0 0

APR FC yakoze imyitozo ya mbere ku Cyumweru saa cyenda yitegura umwaka mushya w’imikino, aho izahagararira u Rwanda mu irushanwa Nyafurika rya CAF Champions League ya 2020/21.

Iyi myitozo yabereye i Shyorongi ku kibuga cyayo, yabaye nyuma y’amezi atandatu n’iminsi 20 kuva umupira w’amaguru uhagaritswe mu Rwanda kubera icyorezo cya Coronavirus cyibasiye Isi.

Abakinnyi n’abatoza ba APR FC berekeje i Shyorongi ku wa Gatandatu, aho bazamara iminsi igera kuri 50 mu mwiherero, bitegura irushanwa rya CAF Champions League rizatangira mu mpera z’Ugushyingo.

APR FC yabaye ikipe ya mbere mu Rwanda yatangiye imyitozo nyuma yo gupimisha abakinnyi n’abakozi bayo icyorezo cya COVID-19 ku wa Kabiri w’icyumweru gishize.

Mbere yo kwinjira mu kibuga cy’i Shyorongi, abakinnyi n’abatoza ba APR FC bari kuba muri Hotel Dian Fossey mu Karere ka Rulindo, bari bambaye udupfukamunwa ndetse babanje gupimwa umuriro no gukoresha umuti usukura intoki (hand sanitizer) nk’amwe mu mabwiriza yo kwirinda Coronavirus.

Iyi myitozo yitabiriwe n’abakinnyi bose uko ari 31, barimo batandatu bashya bongewemo mu mpeshyi, bakiriwe na bagenzi babo basanze muri iyi kipe yatwaye Shampiyona ya 2019/20 idatsinzwe.

Abo ni Bizimana Yannick wavuye muri Rayon Sports, Nsanzimfura Keddy wavuye muri Kiyovu Sports, Ruboneka Jean Bosco na Ndayishimiye Dieudonné bavuye muri AS Muhanga, umunyezamu Ishimwe Jean Pierre wazamuwe avuye mu Intare FC ndetse na rutahizamu Tuyisenge Jacques waturutse muri Petro Atlético de Luanda yo muri Angola.

Iyi myitozo yayobowe n’umutoza mukuru Mohammed Adil n’umwungiriza we Pablo Mórchon, yibanze ku kongera ingufu ndetse no gukora ku mupira gake, ni nyuma y’uko abakinnyi babiherukaga mu minsi 204 yari ishize.

APR FC izamara iminsi igera kuri 50 i Shyorongi mu Karere ka Rulindo mbere y’uko ikina umukino wayo wa mbere w’irushanwa, aho uzaba ari uw’ijonjora rya mbere rya CAF Champions League uteganyijwe hagati ya tariki ya 20 n’iya 22 Ugushyingo mu gihe uwo kwishyura uzaba hagati ya tariki ya 27 n’iya 29 Ugushyingo.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru mu kwezi gushize, umutoza mukuru wa APR FC, Umunya-Maroc Adil Mohamed Erradi, yavuze ko bateganya gukina imikino ibiri ya gicuti mbere ya Champions League, ariko bazahitamo amakipe bazahura bagendeye kuri shampiyona zamaze gusubukurwa ndetse n’ikipe bazaba batomboye.

Kugeza ubu ntiharamenyekana igihe Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda izatangirira, ariko FERWAFA yagaragaje ko idashobora gutangira mbere ya tariki ya 18 Ukuboza 2020.

APR FC yageze ku kibuga cy'imyitozo i Shyorongi iri mu modoka ebyiri: Mugunga Yves afata ifoto ubwo yasohokaga mu modoka
Tuyisenge Jacques yitabiriye imyitozo ya mbere nyuma yo kugurwa na APR FC
Ishimwe Anicet ukina mu kibuga hagati, apimwa umuriro mbere yo kwinjira mu kibuga cy'imyitozo
Umunyezamu Ahishakiye Hertier akarabywa intoki mbere yo kwinjira mu kibuga
Rutahizamu Usengimana Danny yerekwa ikigero cy'umuriro afite
APR FC izajya ikorera imyitozo i Shyorongi, ari naho iba muri Hotel Dian Fossey
Niyonzima Olivier 'Seif' mu myitozo yabaye ku Cyumweru
Nsanzimfura Keddy waguzwe muri Kiyovu Sports, yakoze imyitozo ya mbere muri APR FC
Bizimana Yannick wavuye muri Rayon Sports, na we yakoze imyitozo ya mbere muri APR FC
Butera Andrew yitabiriye imyitozo nyuma y'umunsi umwe agize isabukuru y'amavuko
Bukuru Christophe yishimiye kongera kuba hamwe na bagenzi be nyuma y'uko mu minsi ishize yari yafatiwe ibihano
Rutahizamu Tuyisenge Jacques yakirwa n'umutoza Adil Mohamed Erradi
Tuyisenge Jacques yakiriwe na bagenzi be nk'umukinnyi mushya
Ruboneka Jean Bosco ukina inyuma ya ba rutahizamu ari mu bakinnyi bashya baguzwe
Umunya-Argentine Pablo Morchón, umutoza wungirije wa APR FC, na we yakiriwe
Umunyezamu Ishimwe Jean Pierre ahabwa ikaze mu ikipe nkuru
Ndayishimiye Dieudonné ukina inyuma iburyo, na we yahawe ikaze na bagenzi be
APR FC izamara iminsi 50 yitegura mbere yo gukina umukino wa mbere w'irushanwa mu Ugushyingo

Amafoto: APR FC


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .