APR FC yiteguye gutangira imyitozo, amabwiriza FERWAFA yatanze arashoboka ku makipe yose- Maj Gen Mubaraka

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 18 Nzeri 2020 saa 02:33
Yasuwe :
0 0

Visi Perezida wa APR FC; Maj Gen Mubaraka Muganga, yavuze ko nk’ikipe izahagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika ya CAF Champions League, biteguye gutangira imyitozo mu gihe bizaba byemejwe.

Kuri uyu wa Gatanu, Minisiteri ya Siporo yatangaje ko imyitozo n’amarushanwa ahuza abantu benshi, bizasubukurwa mu ntangiriro z’ukwezi gutaha.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye mu gitondo, Visi Perezida wa APR FC; Mubaraka Muganga yavuze ko iyi kipe y’ingabo yamaze gutegura uburyo izakora imyitozo yitegura amarushanwa ifite mu mwaka utaha w’imikino wa 2020/21.

Ati “Twebwe nk’ikipe irebwa n’imikino yavuzwe, imyiteguro igeze kure cyane. Ikigezweho ni ingamba zo kwirinda Covid-19. Ibyo umukinnyi wese akenera kugira ngo atange umusaruro, ubuyobozi bwamaze kubitegura. Twiteguye kubahiriza amabwiriza y’ibihe bihe bya Covid-19 kugira ngo dusubukure imyitozo.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko abakinnyi ba APR FC bazapimwa, ubundi bagashyirwa hamwe kugira ngo bigabanye kuba bapimwa kenshi no kuba bakwandura icyorezo cya Coronavirus.

Ati “Nitumara kubapima tuzabashyira hamwe, bajye mu mwiherero bitegure kugira ngo umusaruro uboneke. Hagize ugira ikibazo, azashyirwa ukwe.”

Amakuru IGIHE ifite ni uko APR FC iteganya gutangira imyitozo mu gihe cya vuba, ubwo imikino izaba isubukuwe, abakinnyi bakajya kuba i Shyorongi ari naho bazajya bakorera imyitozo.

Abajijwe niba amabwiriza yashyizweho na FERWAFA- yo gupima abakinnyi kuri buri mukino- atagoye ku makipe yo mu Rwanda, Maj Gen Mubaraka Muganga yavuze ko bishoboka kubahirizwa kuko amakipe menshi afite inzego za Leta yegamiyeho mu gihe n’andi atabura ubwo bushobozi.

Ati “Ubushobozi bw’amakipe ku gupimisha abakinyi Covid-19, nta yandi mahitamo ahari. Tuba tuvuga ubuzima. Ntaho wabihungira ku Isi yose, si mu Rwanda gusa. Birashoboka cyane [gupima abakinnyi mbere ya buri mukino] bijyane n’uburyo abantu bitegura. Ntabwo Leta yatanga ibintu bigoranye. Kuki abantu bakwihutira kumva ko biri butinde kandi amakipe afite aho abarizwa?”

Mu mabwiriza FERWAFA yahaye amakipe ku wa Mbere w’iki cyumweru harimo ko agomba gupimisha abakinnyi n’abandi bo mu ikipe mbere y’amasaha 72 bakabona kujya hamwe kandi akabishyurira.

Kugeza ubu ikiguzi cy’igipimo kimwe ni 50$ (agera ku bihumbi 48400 Frw) nk’uko bitangazwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC).

Visi Perezida wa APR FC, Maj Gen Mubaraka Muganga (ibumoso) avuga ko amabwiriza yatanzwe na FERWAFA ashoboka ku makipe yose

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .