Arsenal yasezereye Liverpool muri Carabao Cup, isanga Manchester City muri ¼ (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 2 Ukwakira 2020 saa 07:41
Yasuwe :
0 0

Arsenal yageze muri ¼ cy’irushanwa rya Carabao Cup isezereye Liverpool kuri penaliti 5-4 nyuma y’uko amakipe yombi yanganyije ubusa ku busa mu mukino wabaye ku wa Kane.

Amakipe yombi yari yongeye guhura nyuma y’iminsi itatu ahuriye mu mukino w’umunsi wa gatatu wa Shampiyona, aho Liverpool yatsinze Arsenal ibitego 3-1.

Ku wa Kane, abatoza bombi bari bakoze impinduka mu bakinnyi babanzamo, bitabaza benshi batajya babona umwanya uhagije wo gukina.

Nyuma y’igce cya mbere cyaranzwe n’uburyo buke bugana ku izamu, umunyezamu Bernd Leno yafashije Arsenal gusoza iminota 90 itinjijwe igitego, akuramo imipira ikomeye yatewe n’abakinnyi ba Liverpool barimo Diogo Jota.

Kunganya ubusa ku busa byatumye hitabazwa za penaliti, Arsenal ikomeza itsinze 5-4.

Mohamed Elneny yabanje guhusha penaliti ku ruhande rwa Arsenal, ikurwamo n’umunyezamu Adrián mbere y’uko n’iyatewe na Divock Origi yasubijwe inyuma na Leno.

Nyuma yo kunganya penaliti 4-4 muri eshanu zibanza, Liverpool yateye penaliti ya gatandatu, Harry Wilson ayiteye mu ruhande ihura na Bernd Leno mu gihe Joe Willock yatsinze iyatumye Arsenal ikomeza.

Muri ¼, Arsenal yatomboye kuzahura na Manchester City nk’umwe mu mikino izaba ikomeye muri iki cyiciro.

Everton izahura na Manchester United, Stoke City ikine na Tottenham mu gihe Brentford izahura na Newcastle United.

Imikino yose iteganyijwe mu mpera z’icyumweru zizatangira ku wa 21 Ukuboza.

Takumi Minamino wa Liverpool, yapfushije ubusa uburyo yabonye mu gice cya mbere
Mohamed Salah yakinnye iminota 61, arasimburwa
Eddie Nketiah agerageza gucenga umunyezamu Adrian wa Liverpool
Dani Ceballos yambura umupira Diogo Jota
Umutoza wa Arsenal, Mikel Arteta ahereza umupira umukinnyi we Cedric Soares
Umutoza Jurgen Klopp yitegereza uko abakinnyi be bitwara
Virgil van Dijk aganira na Jordan Henderson nyuma yo gusimburwa ku munota wa 61
Bernd Leno yarokoye Arsenal mu gice cya kabiri
Divock Origi yahushije penaliti ku ruhande rwa Liverpool yari imbere
Umunyezamu Bernd Leno akuramo penaliti yatewe na Harry Wilson
Arsenal yageze muri 1/4, aho izahura na Manchester City

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .