Wenger yatanze icyifuzo cyo guhindura kurengura umupira hakoreshejwe amaboko

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 9 Ukwakira 2020 saa 12:00
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi ushinzwe guteza imbere umupira w’amaguru muri FIFA, Arsène Wenger, yizeye ko hazaba impinduka mu mikinire ku buryo itegeko ryo kurengura umupira rihindurwa, ugasubizwa mu kibuga hakoreshejwe ikirenge.

Arsène Wenger wabaye umutoza wa Arsenal, kuri ubu akaba ayobora itsinda rishinzwe ibijyanye na tekinike muri FIFA, yatangaje ko uburyo umupira urengurwamo muri iki gihe, bidahesha amahirwe ikipe igiye kuwusubiza mu kibuga.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru L’Equipe cyo mu Bufaransa, Wenger yagize ati“Nakwifuza guhindura itegeko ryo kurengura umupira: iminota itanu mbere y’uko umukino urangira, kurengura byakabaye amahirwe kuri wowe, ariko muri iki gihe wowe uba uhanganye n’abakinnyi 10 mu gihe wowe ufite icyenda gusa [urengura ari hanze].”

“Imibare igaragaza ko mu nshuro 10 zo kurengura, umunani muri zo ikipe yarenguye itakaza umupira.”

“Niba ari mu rubuga rwawe, aho kurengura wakwemerewe guteresha ikirenge.”

Arsène Wenger yavuze kandi no ku itegeko ryo kurarira, yemeza ko mu gihe ibice by’umukinnyi bibarwa ko bitsinda, biringaniye na myugariro, icyo gihe nta kurarira kwakabayeho.

Yakomeje agira ati “Turi kwiga kandi ibindi bintu: koruneri iterwa umupira ugaca hanze mbere yo kugaruka mu kibuga, uburyo yakwemerwa kuko ni ubundi buryo bwafasha gutsinda ibitego.”

“Hari kandi no kuba umukinnyi yajya ahita atera umupira uteretse bitagombereye ko hari mugenzi we ubanza kuwukoraho.”

Ubwo yatozaga Arsenal, Wenger yagiye agaragaza kutishimira uburyo Rory Delap wa Stoke City yarenguragamo imipira miremire yatezaga ibibazo ikipe ye.

Mu mikino bahuyemo, Arsenal yatsindiwe ku kibuga cya Stoke City imikino itanu ya Premier League n’umwe wa FA Cup.

Arsène Wenger avuga ko uburyo bwo kurengura umupira bwahinduka, ukajya usubizwa mu kibuga hakoreshejwe ikirenge
Rory Delap yarenguraga imipira miremire ubwo yakiniraga Stoke City kuri ubu abereye umutoza wungirije

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .